00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza buracakirana n’u Butaliyani muri UEFA Nations League igeze ahakomeye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 September 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza n’iy’u Butaliyani biracakirana mu mukino w’umunsi wa gatanu mu y’amatsinda ya UEFA Nations League.

U Bwongereza n’u Butaliyani biri mu Itsinda C hamwe na Hongrie n’u Budage. Ibi bihugu byombi birisobanura mu mukino uteganyijwe saa Mbili na 45 kuri San Siro Stadium.

Imikino ya UEFA Nations League ihuza amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi irakomeza nyuma y’iyakinwe ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru. Yabanjirijwe n’umukino Ecosse yatsinzemo Ukraine ibitego 3-0.

Ku wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, mu mikino ikomeye yabaye, Croatia yikuye imbere ya Denmark ku bitego 2-1.

Denmark yagerageje kwishyura ariko mu mashoti arindwi yateye mu izamu habonetsemo igitego kimwe cya Christian Eriksen.

U Bufaransa bubifashijwemo na Olivier Giroud bwakuye amanota atatu ku Ikipe y’Igihugu ya Austria.

Ikipe y’u Bufaransa “Les Bleus” yakinnye idafite Karim Mostafa Benzema kubera ikibazo cy’imvune, ubusatirizi bwayo bwayobowe na Kylian Mbappé na Olivier Giroud bombi batsinze ibitego byatumye umukino urangira ari 2-0.

Ibi byatumye Olivier Giroud agabanya ikinyuranyo cy’ibitego biri hagati ye na rutahizamu w’ibihe byose mu Bufaransa Thierry Henry, kuko amurusha ibitego bibiri gusa. Thierry afite 51 mu gihe Giroud yagejeje kuri 49.

Undi mukino ukomeye ni uwahuje u Bubiligi bwakinaga na Wales warangiye bucyuye intsinzi ku bitego 2-1.

Intsinzi y’u Bubiligi yabonetse mu gice cya mbere ku gitego cya Kevin De Bruyne cyabonetse ku munota wa 10 n’icyatsinzwe na Michy Batshuayi ku munota wa 37.

Igitego cy’impozamarira cya Wales cyabonetse mu gice cya kabiri ku gitego cya Kieffer Moore. Muri uyu mukino kandi Roberto Martinez utoza u Bubiligi yabonye ikarita itukura mu minota ya nyuma y’inyongera.

Undi mukino wahuje Turikiya na Luxembourg, amakipe yombi agabana amanota mu mukino wari ishiraniro. Muri uyu mukino Luxembourg ni yo yabanzaga gutsinda mu mukino ibihugu byombi byanganyije ibitego 3-3.

U Bwongereza buracakirana n’u Butaliyani muri UEFA Nations League igeze ahakomeye
U Bufaransa bubifashijwemo na Olivier Giroud bwakuye amanota atatu ku Ikipe y’Igihugu ya Austria
Turikiya na Luxembourg byanganyije ibitego 3-3

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .