Mu mukino uheruka guhuza Newcastle United na Crystal Palace, Guéhi yinjiye mu kibuga yambaye igitambaro cyahariwe ba kapiteni ariko kiri mu mabara y’abaryamana bahuje ibitsina, gusa we yongeraho amagambo agira ati “Nkunda Yesu”.
Kongeraho aya magambo byafashwe nko kwigaragambya no kurenga ku mategeko ya English Premier League, yashyizeho iki kirango kiri mu mabara y’ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina nko kugaragaza ko umupira w’amaguru ari uwa bose.
Aganira na Daily Mail, uyu mukinnyi ugaragaza ko ari umukirisitu wamaramaje, yavuze ko “Imana iza bwa mbere. Ahubwo nabagira inama yo kujya gusenga mugahinduka.”
Ati “Nakuze nkunda Imana noneho ngize amahirwe ababyeyi banjye bakajya banjyana no mu rusengero, muri make kwizera biri mu bigize ubuzima bwanjye. Gushyigikira no kudashyigikira abaryamana bahuje ibitsina na cyo ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye.”
Si uyu gusa kuko n’Umunya-Misiri, Samy Sayed Morsy, yanze kwambara igitambaro kiri muri aya mabara, ahubwo ahitamo kwambara ikindi kuko ahamya ko amahame y’idini ye ya Isilamu atabyemera.
Aba bakinnyi bose na bagenzi babo bari kwitegura undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, Ipswich yawuteguye ikaba iteganya gukora ibikorwa bigaragaza ko idashyigikiye ibikorwa byo guheza bamwe mu mupira w’amaguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!