Iryo perereza ryagaragaje ko imikino 120 ari yo yagizwemo uruhare mu kugena uko irangira, bigakorwa n’abakinnyi 41 nk’uko byatangajwe na Zhang Xiaopeng, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano mu Bushinwa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri.
Gusa, ntihagaragajwe niba imikino yose yarabereye mu Bushinwa.
Jin Jingdao, Guo Tianyu na Gu Chao bakiniye u Bushinwa, kongeraho Son Jun-ho wo muri Koreya y’Epfo, ni bamwe mu bahagaritswe burundu muri ruhago.
Son yarekuwe muri Werurwe nyuma yo gufungirwa amezi 10 mu Bushinwa, asubira iwabo muri Koreya y’Epfo.
Zhang yavuze ko abantu 44 ari bo bahaniwe ruswa, gutega ku mikino no gufungura inzu zikinirwamo urusimbi mu gihe abandi 17 bagaragaweho kugira uruhare mu gutanga ruswa no kugena ibiva mu mikino.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bushinwa (CFA), Song Kai, yavuze ko abantu 43 muri 44 ari bo bahagaritswe burundu mu bikorwa byose bijyanye na ruhago mu gihe 17 bahagaritswe imyaka itanu.
Abakunzi ba ruhago mu Bushinwa bari bamaze iminsi batishimiye urwego rwayo, bakavuga ko impamvu ikipe y’igihugu cyabo ititwara neza ari kubera ruswa yazonze umupira wabo.
Muri Kanama, uwari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 kubera kwakira ruswa mu gihe uwari ushinzwe amarushanwa yakatiwe imyaka irindwi kuri icyo cyaha.
Muri Werurwe kandi, uwigeze kuba umuyobozi wa CFA yakatiwe gufungwa burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!