00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwabaye igihugu cya mbere cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yanyagiye Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 4-0 mu mukino wabaye ku wa Mbere, iba iya mbere yiyongereye kuri Qatar izaba iri mu rugo mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

U Budage bwabigezeho bubifashijwemo n’abarimo Jamal Musiala, Kai Havertz na Timo Werner watsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri.

Ni ku nshuro ya 20 u Budage bugiye gukina Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu gihe Brésil imaze gukina iri rushanwa kenshi kurusha ibindi bihugu, yarikinnye inshuro 21.

Abadage bamaze kwegukana Igikombe cy’Isi inshuro enye, babonye itike mu gihe basigaje imikino ibiri bazahuramo na Liechtenstein ndetse na Armenia mu kwezi gutaha.

Igikombe cy’Isi cya 2022 kizahuza ibihugu 32, kizatangira tariki ya 21 Ugushyingo ndetse abafana bazaryoherwa n’imikino itandukanye, aho ku munsi hazajya hakinwa ine y’amatsinda kugeza tariki ya 2 Ukuboza, uwa mbere utangira saa Sita z’i Kigali.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, buri munsi hakinwaga imikino iri hagati y’ibiri n’ine mu cyiciro cy’amatsinda.

Imikino y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izaba mu gihe cy’iminsi 12, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa ibibuga izaberaho kugeza muri Werurwe 2022 ubwo hazaba haba tombola y’imikino ya nyuma.

Imikino ibiri ibanza yo mu matsinda y’iri rushanwa izajya itangira saa Saba za Qatar (saa Sita z’i Kigali), saa Cyenda za Kigali, saa Kumi n’ebyiri na saaTatu z’ijoro.

Kuba stade zose ziri mu muzenguruko utarenze ibilometero 64, bizafasha abafana n’itangazamakuru gukurikira umukino urenze umwe ku munsi.

Igihe imikino y’umunsi wa nyuma wo mu matsinda n’iyo gukuranamo, izajya itangiriraho ni saa Kumi n’ebyiri za Qatar (saa Kumi n’imwe za Kigali) na Tatu z’ijoro.

Umukino ufungura Igikombe cy’Isi cya 2022 uzabera kuri Stade Al Bayt iri i Al Khor ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo, uzahuza Qatar yakiriye irushanwa n’indi kipe bizatomborana mu itsinda rya mbere.

Lusail Stadium y’i Doha ni yo izakira umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Amakipe yose azakina iri rushanwa azamenyekana muri Werurwe 2022 ubwo hazaba hasozwa imikino yo gushaka itike.

U Rwanda ruri mu bihugu byamaze gukurayo amaso nyuma y’uko rutsinzwe na Uganda igitego 1-0 mu mikino yombi yabaye mu cyumweru gishize.

Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ifite inota rimwe mu Itsinda E ku buryo itaca kuri Mali na Uganda ngo ibe yayobora itsinda mu mikino ibiri isigaye ku buryo yakina kamarampaka zizahuza amakipe 10 ya mbere muri Werurwe 2022, hakaboneka amakipe atanu ahagararira Afurika muri Qatar.

U Budage bwabaye igihugu cya mbere kiyongereye kuri Qatar izakira Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .