Kuri ubu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rihanzwe amaso ku mwanzuro rigomba gufata ku mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Huye.
Uyu mukino wagombaga gutangira Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, ugakererwaho iminota 28, wahagaze ku munota wa 27 kubera ikibazo cy’amatara, abari bawuyobowe bemeza ko uhagarara burundu, umwanzuro ukazafatwa na FERWAFA.
Nyuma yaho, Mukura VS yandikiye FERWAFA igaragaza ko ibura ry’urumuri kuri Stade ya Huye ryatewe no kwangirika kwa moteri itanga amashanyarazi mu gihe ikipe yo yari yakoze ibyo isabwa birimo kugura mazutu.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko ntacyo yavuga ku ibaruwa Mukura VS yandikiye FERWAFA kuko ibyabaye nta ruhare na ruto babigizemo.
Yongeyeho ko amategeko agenga amarushanwa asobanutse kandi ikibazo cyabaye ku mukino wari wahuje amakipe yombi cyashyikirijwe abagomba kugifataho umwanzuro, ashimangira ko bazi amategeko.
Ati “Amategeko agenga amarushanwa arasobanutse. Kandi byashyikirijwe abagomba kuyashyira mu bikorwa. Ntabwo tuyajyamo cyane twebwe kuko ababishinzwe amategeko barayazi. Twizeye ubushobozi bwabo n’ubutabera kuko ibyabaye birasobanutse.”
Yongeyeho ati “Twizeye ubushobozi bwabo n’ubutabera kuko ibyabaye birasobanutse. Amategeko niyubahirizwa Rayon Sports yizeye ko Mukura VS iterwa mpaga nta gushidikanya.”
Umuyobozi wa Rayon Sports yashimangiye ko kuri ubu amaso yabo bayerekeje ku mukino wa Muhazi United uzaba mu mpera z’icyumweru.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko ntacyo bavuga ku ibaruwa Mukura VS yandikiye FERWAFA kuko ibyabaye nta ruhare na ruto babigizemo.
Yongeyeho ko amategeko agenga amarushanwa asobanutse kandi ikibazo cyabaye ku mukino wari wahuje amakipe yombi ku wa Kabiri… pic.twitter.com/1ZWzSnkQbe
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 16, 2025
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, ari bwo haterana inama ifatirwamo umwanzuro ku byabaye ku mukino wa Mukura Victory Sport na Rayon Sports.
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko “iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.”
“Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.”
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko “iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!