Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa, yabwiye IGIHE ko Twizerimana yasinye amasezerano y’amezi atandatu.
Yagize ati “Yasinye amasezerano y’amezi atandatu. Twari dufite rutahizamu umwe ushobora gukina kuri nimero icyenda witwa Bobo Camara.’’
Yashimangiye ko uyu mukinnyi mushya bizeye ko azabafasha kongera “umubare w’ibitego”.
Twizerimana yageze muri Gorilla FC nyuma yo kwirukanwa muri Police FC kubera imyitwarire [yavuzwemo ubwumvikane buke n’abatoza, kwihesha ikarita no gufungwa kubera gutwara imodoka yanyoye ibisindisha] itarishimiwe n’abatoza ndetse n’abayobozi b’iyi kipe yegamiye kuri Polisi y’Igihugu.
Mu Gice cy’Imikino ibanza ya Shampiyona, Twizerimana yatsindiye Police FC ibitego bitanu, ayifasha kugera ku mwanya wa 11 aho ifite amanota 21 nyuma y’imikino 15 imaze gukina.
Twizerimana w’imyaka 27 agitandukana na Police FC yavuzwe mu biganiro na Musanze FC yo mu Majyaruguru y’u Rwanda, ariko birangira agiye muri Gorilla FC.
Uyu rutahizamu yerekeje muri Police FC tariki 6 Nyakanga 2021 aguzwe miliyoni 10 Frw aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Musanze FC , aho yari asigaranye amezi atandatu ngo amasezerano ye agere ku musozo.
Icyo gihe mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, Musanze FC yemeye gusubizwa miliyoni 5 Frw yari yaraguze uyu rutahizamu muri Mukura Victory Sports mu 2019 hanyuma ikindi gice gihabwa Twizerimana na we yemera kwerekeza muri Police FC.
Twizerimana yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Mukura VS, Musanze FC na Police FC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!