Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ’Trump’ n’uyu rutahizamu wakiniye iyi kipe umwaka n’igice hagati ya 2019 na 2021.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023 ni bwo Twizerimana yabonanye na Tuyishimire Placide bagirana ibiganiro byibanze ku masezerano uyu musore ashobora gusinya nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe.
Nta gihindutse akaba ashobora kugaragara mu mukino wa gicuti Marines FC izakiramo Musanze FC kuri Stade Umuganda tariki 11 Mutarama 2023 mbere y’uko yerekanwa nk’umukinnyi wayo mushya.
Twizerimana Onesme wasezerewe na Police FC imushinja imyitwarire mibi, nubwo iyi kipe y’abashinzwe umutekano iterura ngo ivuge icyateye iyi myitwarire idahwitse, amakuru atugeraho avuga ko uyu rutahizamu yazize ubwumvikane buke n’abatoza be. Burimo n’ubushingiye ku kwihesha ikarita ku mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona wo ku wa 10 Ukuboza 2022, Police FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports 1-0. Ibi byiyongeraho no gufungwa nyuma yo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yerekeje muri Police FC tariki 6 Nyakanga 2021 aguzwe miliyoni 10 Frw aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Musanze FC , aho yari asigaranye amezi atandatu ngo amasezerano ye agere ku musozo.
Icyo gihe mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, Musanze FC yemeye gusubizwa miliyoni 5 Frw yari yaraguze uyu rutahizamu muri Mukura Victory Sports mu 2019 hanyuma ikindi gice gihabwa Twizerimana na we yemera kwerekeza muri Police FC.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!