Ibyo bigatuma i Musanze haba hamwe mu hateganyirizwa igikorwaremezo cya stade igezweho kandi nini igomba kujya yakira imikino ku buryo bwiza.
Mu kiganiro kirambuye Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet yagiranye na IGIHE yagaragaje ko ikibuga kugeza ubu batakibona nk’imbogamizi ariko bifuza ibyiza birenzeho.
Ati “Ikibuga cyacu ntacyo gitwaye Musanze FC. Tugikoreraho gake gashoboka ubundi tugakorera ku ruhande, tugikoreraho rimwe mu cyumweru ubundi tugakorera ku ruhande. Ubwo rero ugereranyije ntabwo ari imbogamizi gusa tubonye icyiza kurushaho byaba ari byiza.”
“Kandi urebye amanota dukura hanze ni menshi nubwo twitwara neza cyane hano iwacu mu rugo. Ubu dushaka amanota twirengagije imiterere y’ikibuga. Stade n’ikibuga ni byiza kuko ntawe urahagirira ikibazo ariko ntawe utifuza ibyiza kurushaho.”
Mu mwaka ushize ni bwo Akarere ka Musanze gafatanyije n’ikigo China Road Building Corporation (CRBC), byiyemeza kubaka Stade igezweho muri aka Karere ariko kugeza ubu ibiganiro biracyagenda biguru ntege.
Ni Stade ishobora kubakwa mu Murenge wa Nkotsi, Cyuve na Gacaca mu gihe ibiganiro byagenda neza cyangwa se hakaba havugururwa Stade Ubworoherane ikinirwaho kugeza ubu ariko ikaberamo n’ibindi bikorwa by’Akarere.
Musanze FC iherutse gusaba FERWAFA kwimurira umukino izakiramo Muhazi United ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 kubera imurikagurisha riri kubera muri Stade Ubworoherane, ndetse ujyanwa kuri Stade ya Ngoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!