Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo kubona intsinzi ikomeye yakuye kuri Stade Ubworoherane, atsinze Musanze FC igitego 1-0 cya Charles Bbaale.
Ni umukino wari ukomeye cyane ndetse Gikundiro yari yawutezwe kuko yari imaze igihe itabonera intsinzi kuri iki kibuga.
Abajijwe aho ageze yubaka ikipe ye, Robertinho yatangaje ko ikomeje kumera neza ndetse ubu yanakina na Real Madrid yo muri Espagne.
Yagize ati "Imikino ibiri ya mbere twanganyije nari mushya ntabwo nari nzi amazina y’abakinnyi gusa nagombaga gufata inshingano. Nyuma y’aho twahinduye buri kimwe dukinana umutima, urukundo, ubu turi ikipe ikomeye twanahangana na Real Madrid.”
Yasobanuye impamvu yahangana n’iyi kipe y’ikigugu ku Isi.
Ati “Uzi impamvu? Ruhago ntabwo ari amagambo ni impano iyo uyifite wakina rwose. Vinicius Junior akiri umwana yari umutoza w’ibijyanye n’imbaraga icya mbere ni impano.”
Rayon Sports ikomeje kugira intangiriro nziza za Shampiyona, aho mu mikino irindwi yanganyije ibiri ya mbere, itsinda itanu yikurikiranya ndetse itaninjizwa igitego.
Kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 inyuma ya Gorilla FC ya mbere ifite 18.
Ku wa Gatandatu, saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, Gikundiro izakira Etincelles FC mu kirarane cy’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!