00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagirumukiza warezwe kubogamira kuri APR FC, yahawe umukino wayo na Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati, Twagirumukiza AbdoulKarim, ni we wahawe umukino w’abakeba Rayon Sports FC izakiramo APR FC ku wa Gatatu.

Muri iki cyumweru hagati nibwo hazakinwa imikino y’umunsi wa gatanu mu makipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona n’umunani ari kurwanira kutazajya mu cyiciro cya kabiri.

Iyo ingengabihe ya Shampiyona igitangazwa na FERWAFA, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru baba bakeneye kumenya amatariki Rayon Sports FC na APR FC zizahuriraho, cyane ko zisanzwe ari ikipe z’abakeba.

Umukino w’aba bakeba bombi, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Twagirumukiza AbdoulKarim, wakunze gushyirwa mu majwi kenshi n’abakunzi ba Rayon Sports FC, Mukura VS, Kiyovu Sports na Police FC kubera ibyemezo yagiye afata mu mikino y’aya makipe yayoboye.

Uyu mukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 kuri Stade ya Bugesera saa cyenda n’igice z’amanywa, uzakirwa na Rayon Sports FC nk’uko tombora yabigennye.

Twagirumukiza ni umwe mu basifuzi bakunze kugarukwaho ko yaba afata ibyemezo bibogamiye kuri APR FC. Yaherukaga gusifura umukino wayihuje na Rayon Sports kuri Super Coupe ya 2017, aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-0.

Muri Werurwe 2020, ubuyobozi bwa Police FC bwatanze ikirego muri Ferwafa bwaregagamo umusifuzi Twagirumukiza AbdoulKarim, buvuga ko bwimwe penaliti ku mupira Buregeya Prince yakoze ari mu rubuga rw’umuzamu wa APR FC. Mu gusubizwa, iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yabwiwe ko ibyemezo Twagirumukiza yafashe ari nta makemwa.

Abandi basifuzi bazungiriza Twagirumukiza nabo ni mpuzamahanga, Ndagijimana Théogène uzaba ari umwungiriza wa mbere na Simba Honoré uzaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari umusifuzi wa kane.

Ndagijimana Thèogene na we yakunze gushyirwa mu majwi n’abakunzi ba Rayon Sports FC kubera kutishimira ibyemezo bye, ndetse ntiyaherukaga gusifurira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Mu 2018, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwatanze ikirego muri Ferwafa, buvuga ko iyi kipe yarenganyijwe na Ndagijimana Thèogene ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1. Gusa ikirego cy’iyi kipe cyasubijwe ko amashusho yahereyeho ivuga ko yarenganyije atafashwe kinyamwuga n’uwari umuterankunga mukuru (Azam TV).

Uyu mukino wa Rayon Sports FC na APR FC usobanuye byinshi kuko mu gihe Rayon yatsindwa byakomeza gushyira igitutu ku mutoza wayo ndetse bigashimangira ko bigoye ko yazasohokera u Rwanda mu mwaka utaha. APR yo iramutse itsinzwe byatuma itakaza amahirwe yo gukomeza kwegera igikombe.

Undi mukino ufite kinini usobanuye ku munsi wa gatanu ni uwo Marines FC izaba yakiriyemo AS Kigali FC iri guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC kuko ari nazo kipe ebyiri zitaratsindwa umukino n’umwe uretse kuba ubwazo zaranganyije.

Uyu mukino na wo wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel, uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Bwiriza Nonati nk’umwungiriza wa mbere, Mukristo A. Robert nk’umwungiriza wa kabiri mu gihe Dushimimana Eric ari umusifuzi wa kane.

Uko abandi basifuzi bazayobora imikino iteganyijwe ku wa Gatatu no ku wa Kane:

Imikino yo ku wa Gatatu:

Police FC na Rutsiro FC (umukino uzatangira saa sita z’amanywa) zizasifurirwa na Ngaboyisona Patrick nk’umusifuzi wo hagati, azungirizwe na Ayubusa Pacifique nk’umungiriza wa mbere na Habimana Djafari nk’umwungiriza wa kabiri mu gihe Mulindangabo Moïse azaba ari umusifuzi wa kane.

Espoir FC na Bugesera FC (saa cyenda z’amanywa) zizasifurirwa na Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi mpuzamahanga wo hagati. Azaba yungirijwe na Gakwaya Thierry nk’umwungiriza wa mbere na Mutabazi Boniface nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa kane.

Indi mikino yo ku wa Kane:

Musanze FC na Gorilla FC (saa cyenda) zizasifurirwa na Nkinzingabo Jean Marie Vianney nk’umusifuzi wo hagati, akazungirizwa na Maniragaba Valery nk’umwungiriza na Muhire Faradji nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngarambe Xavier azaba ari umusifuzi wa kane.

Etincelles FC na AS Muhanga (saa cyenda) zizasifurirwa na Hakizimana Louis usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo hagati, akazungirizwa na Ishimwe Didier nk’umwungiriza wa mbere na Mukayiranga Régine nk’umwungiriza mpuzamahanga wa kabiri, mu gihe Hakizimana Abdoul azaba ari umusifuzi wa kane.

Kiyovu Sports na Sunrise FC (saa cyenda) zizasifurirwa na Umutoni Aline nk’umusifuzi mpuzamahanga wo hagati, akazungirizwa na Mutuyimana Dieudonné nk’umwungiriza mpuzamahanga wa mbere na Hategekimana Fidèle nk’umwungiriza wa kabiri mu gihe Harindintwari Jonathan azaba ari umusifuzi wa kane.

Nyuma y’iyi mikino buri kipe izaba isigaje imikino ibiri. APR FC izaba isigaje gukina na Rutsiro FC na Marines FC mu gihe AS Kigali FC izaba isigaje Police FC na Bugesera FC.

Twagirumukiza AbdoulKarim asabwa kuzaca urubanza rw'abakeba araramye
Uwikunda Samuel nawe azayobora umukino ufite kinini usobanuye kuri shampiyona
Hakizimana Louis we azayobora umukino uzahuza amakipe abiri ari kurwana no kutajya mu cyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .