Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino w’Umunsi wa Kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, u Rwanda ruzakira Bénin ku wa Kabiri, tariki 15 Ukwakira 2024 saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade Amahoro.
Yagize ati “Ntabwo tuzasubiramo amakosa twakoze kuko twarayasesenguye kandi twiteguye kwitwara neza kuko njye n’abasore turi mu mwuka mwiza. Duhanze amaso ibiri imbere ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe tuzabona.”
Abajijwe icyo azakoresha mu gukosora ayo makosa, Frank yirinze kubigarukaho, agaragaza ko yaba amennye amabanga.
Kapiteni Bizimana Djihad we yatangaje umukino ubanza bagize umunsi mubi ndetse bigoye no gusobanura icyabuze.
Ati “Sinajya mu kibuga nshaka gukina nabi cyangwa se bagenzi banjye. Twese tujyayo dushaka kwitwara neza. Navuga ko ari umunsi mubi twagize.”
Yakomeje avuga ko bifuza gukosora amakosa.
Ati “Dushaka gukosora ibitaragenze neza, twizeye ko nitubona amanota atatu tuzaba tukiri mu isiganwa.”
Yasoje asaba abanyarwanda kuzajya kubashyigikira kuko biteguye kuzitwara neza.
Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko turi tayari, ejo tuzaba dushaka amanota atatu. Bazaze kudushyigikira badufashe, ntekereza ko tuzatsinda umukino w’ejo.”
Mu mukino uheruka, Kwizera Jojea na Manzi Thierry basohotse mu kibuga bavunitse. Umutoza Frank yatangaje Kwizera yiteguye gukina ariko Manzi we atazagaragara yewe n’imyitozo y’uyu munsi ntabwo yayikoze kuko yari hanze y’ikibuga ndetse ivi ry’ibumoso riziritse.
U Rwanda rusabwa gutsinda umukino wo ku wa kabiri, bitabaye ibyo rukazaba rusezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Kugeza ubu, Itsinda D riyobowe na Nigeria ifite amanota arindwi, ikurikiwe na Bénin ifite ane, u Rwanda rufite abiri ndetse na Libya ya nyuma n’inota rimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!