Tuzakina twubaha uwo duhanganye- Adil Mohammed avuga kuri Gor Mahia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, yavuze ko nta makuru menshi bafite kuri Gor Mahia, ariko bazakina na yo bayubaha nk’ikipe nkuru.

Tombola yabaye ku wa Mbere, yasize APR FC izahura na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 ku wa Kane, umutoza wayo, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko nta makuru menshi bafite kuri Gor Mahia kuko itari gukina, ariko bayubaha nk’ikipe nkuru.

Ati ”Yego, Gor Mahia turayizi ni ikipe nkuru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda bazamukiye muri iyi kipe. Ni ikipe yagiye yitwara neza ku ruhando Nyafurika, ni ikipe ifite ubunararibonye ariko aka kanya nta makuru menshi tuyifiteho kuko na bo bari mu gihe kitabemerera gukina.”

“Amakuru make dufite ntabwo afatika neza gusa tuzagerageza gukina twubaha uwo duhanganye kandi tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yacu 100%. Ni umukino uzitwara neza azatsinda agakomeza. Ni ibyo.”

Mu kwitegura iri rushanwa, APR FC imaze gukina imikino irindwi ya gicuti, irateganya gukina undi umwe izahuramo na Etincelles FC ku Cyumweru.

Adil avuga ko bazakomeza gukina imikino ya gicuti kugira ngo bzagere ku mukino wa Gor Mahia, abakinnyi be bamaze kuzamura urwego.

Ati ”Yego tuzakina indi mikino ya gicuti kugira ngo tubone neza urwego rwiza tuzakina turiho, igisabwa ni kimwe ni ugukina imikino myinshi kugira ngo tugerageze gukoresha abakinnyi benshi kuko ari byo bizaduha abakinnyi biteguye neza gukina na Gor Mahia.”

APR FC ifite intego yo kugera mu matsinda uyu mwaka, izabanza kwakira Gor Mahia FC mu mukino uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzebera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

Kugira ngo ikipe y’ingabo ibigereho nk’uko yabyiyemeje, bizayisaba gusezerera Gor Mahia no kurenga ijonjora rya kabiri yahuriramo n’ikipe izakomeza hagati ya CR Belouizdad yo muri Algeria na El Nasr yo muri Libya.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, avuga ko nta makuru afatika bafite kuri Gor Mahia kuko na yo itari gukina
APR FC ifite abakinnyi barimo Tuyisenge Jacques wanyuze muri Gor Mahia FC
Gor Mahia itozwa na Robertinho, wabaye mu Rwanda atoza Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .