00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishimire Placide ‘Trump’ yasezeye ku buyobozi bwa Musanze FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier, Nshimiyimana Eric
Kuya 22 May 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’ na Visi Perezida wa Kabiri w’iyi kipe, Rwamuhizi Innocent, bombi bandikiye Akarere ka Musanze basezera ku nshingano bari bafite.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2025, ni bwo aba bombi banditse ibaruwa bayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubamenyesha imyanzuro bafashe.

Tuyishimire Placide yanditse agira ati “Mbandikiye ibaruwa ngira ngo mbamenyeshe ko nsezeye ku nshingano nari mfite zo kuyobora Ikipe ya Musanze FC, ku impamvu zanjye bwite.”

“Nkaba mbamenyesha ko izo nshingano zizarangirana n’uyu mwaka w’imikino turimo (2024-2025). Mbashimiye ko mwatubaye hafi nk’Akarere ka Musanze mu gihe cy’imyaka icumi turangije.”

Rwamuhizi Innocent na we yashimiye Akarere ka Musanze kabaye hafi ubuyobozi bw’ikipe mu gihe, bari bamaze ari abayobozi b’iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bombi basezeye mu ikipe mu gihe yagize umwaka utari mwiza wa Shampiyona ugereranyije n’uwari wawubanjirije, ahanini bigaterwa n’ibibazo by’amikoro byakunze kuyivugwamo mu minsi ya nyuma.

Mu 2021, ni bwo Tuyishimire Placide yaherukaga kwegurana n’abo bari bafatanyije, bitewe no kuba nta bushobozi buhagije bwari buhari bwafasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza.

Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34, yizeye ko ishobora kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Ku Munsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda, izasura APR FC.

Tuyishimire Placide yari amaze imyaka 10 ari Perezida wa Musanze FC
Rwamuhizi Innocent yari Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC
Tuyishimire Placide na Rwamuhizi Innocent basezeye ku buyobozi bwa Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .