00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishimire Placide wayoboraga Musanze FC yeguranye na Komite ye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2021 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Uwari Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yeguye ku buyobozi hamwe na bamwe mu bo bari bafatanyije bitewe no kuba nta bushobozi buhagije buhari bwafasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hashize iminsi umwuka utari mwiza hagati ya Komite Nyobozi ya Musanze FC n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Intandaro yabyo ni uko mu minsi ishize, Akarere ka Musanze FC kabujije ubuyobozi bw’ikipe kugura abakinnyi mu gihe hateremezwa ingengo y’imari.

IGIHE yamenye ko abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w’imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n’Akarere kakagabanya ingengo y’imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

Si ubwa mbere Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye kuko ku wa 27 Ukuboza 2019, na bwo yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.

Nyuma y’iminsi ine, hateguwe amatora yasize hatowe Komite Nyobozi yariho kugeza uyu munsi, igizwe na Tuyishimire Placide nka Perezida, Rwabukamba Jean Marie Vianney bita Rukara nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguye.

Rutishereka Makuza Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru na Mutabazi Moses usanzwe ari umubitsi, ni bo bagumye mu nshingano.

Musanze FC yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa kane (uwa 12 muri rusange) mu makipe umunani yaharaniraga kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Tuyishimire Placide 'Trump' yeguye ku buyobozi bwa Musanze FC
Komite Nyobozi ya Musanze FC yari imaze umwaka n'igice ku buyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .