Tuyisenge yabuze amahirwe yo gukina na Everton mu Bwongereza

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Amavubi, Tuyisenge Jacques yabuze uburenganzira bumwemerera kujyana na bagenzi be mu Bwongereza, aho ikipe ye Gor Mahia FC yo muri Kenya igiye guhangana na Everton FC, imwe mu zikomeye muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2018, kuri stade Goodison Park mu Mujyi wa Liverpool, niho ikipe ya Everton FC yakirira Gor Mahia mu mukino wateguwe n’umuterankunga w’izi kipe zombi, SportPesa.

Gor Mahia igiye kuwukina idafite rutahizamu w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge, wagize ikibazo cyo kubura viza imwemerera kwinjira mu Bwongereza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uyu mukino, umutoza Dylan Kerr yemeje ko uyu rutahizamu ataza kumwifashisha.

Ati “Ni agahinda gakomeye kuri twe no kuri Jacques kuko twari tumukeneye cyane kuri uyu mukino. Yagize ikibazo abura viza imwemerera kuza mu Bwongereza. Twategereje ko asubizwa na ambasade, tumusiga muri Kenya akurikirana icyo kibazo ariko byageze kuri uyu uwa Mbere nta gisubizo arabona.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu mwanya wa Tuyisenge aza gukinisha rutahizamu w’umurundi Moustapha Franciss, iyi kipe yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka muri Kiyovu Sports.

Tuyisenge asibye umukino wa kabiri bagiye guhangana na Everton nyamara ari we wayitsinze igitego mu mukino wa mbere bakiniye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 13 Nyakanga 2017, umukino warangiye Everton itsinze ibitego 2-1.

Umutoza Dylan Kerr yababajwe no gukina na Gor Mahia FC adafite Tuyisenge
Umukino urabera kuri stade Goodison Park bagezeho ku Cyumweru
Moustapha Franciss (iburyo) niwe urayobora ubusatirizi bwa Gor Mahia FC
Jacques Tuyisenge yanditse amateka yo gutsinda igitego mu mukino wahuje Gor Mahia na Everton yo mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza