Tuyisenge Jacques yemeje ko azerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola yamutanzeho akayabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yemeje ko azerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola yamutanzeho agera ku bihumbi $350.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yabwiye Gor Mahia ko yifuza rutahizamu wayo w’umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, ikamutangaho asaga ibihumbi $150.

Ubuyobozi bwa Gor Mahia bwemeje aya makuru, buvuga ko bwakiriye ubusabe bw’ikipe ya Petro Atlético ishaka kugura uyu mukinnyi w’imyaka 28.

Itangazamakuru ryo muri Kenya ryanditse ko Petro Atlético de Luanda yatanze agera ku bihumbi $150 kuri uyu rutahizamu w’umunyarwanda ufite amasezerano azarangirana na Mutarama 2020 mu gihe we yemerewe ibihumbi $200 akaba azasinya imyaka ibiri.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Tuyisenge yemeje ko azerekeza muri iyi kipe yo muri Angola kuko amakipe yombi yamaze kumvikana.

Ati” Ibyerekeye amafaranga byararangiye. Impande za Gor Mahia, Petro nanjye, ibiganiro byarabaye habaho kumvikana.”

Mu byo iyi kipe yo muri Angola yumvikanye na Gor Mahia harimo ko mu gihe Tuyisenge azagurishwa mu yindi kipe, izayiha 20% by’amafaranga azagurwa.

Tuyisenge Jacques yifuzwaga n’amakipe atandukanye muri aka karere, aho AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania byavuzwe ko zimushaka.

Ubwo Gor Mahia yaguraga Jacques Tuyisenge imukuye muri Police FC mu 2016, yabaye umukinnyi wa mbere uyihenze mu mateka yayo kuko yamutanzeho ibihumbi 40 by’amadolari . Icyo gihe yasinye amasezerano yo kujya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari ku kwezi.

Petro Atlético de Luanda ni imwe mu makipe akomeye muri Angola, aho imaze kwegukana shampiyona inshuro 16, igikombe cy’igihugu inshuro 11 na Super Cup inshuro esheshatu ndetse ikaba imaze guhagararira igihugu mu bikombe bitandukanye bikinirwa muri Afurika inshuro zisaga 26.

Tuyisenge Jacques yari amaze imyaka itatu muri Gor Mahia
Tuyisenge agiye kwerekeza muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza