Tuyisenge Jacques uvugwa muri APR FC, yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Tuyisenge Jacques , yamaze gutangaza ko yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe gusa aguzwe n’iyi kipe yo muri Angola.

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uyu mukinnyi yatangaje ko yamaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaye.

Ati “Ndabashimira ku mahirwe mwampaye yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye bukomeye nagize bwo kubana namwe. Mwarakoze kuba mwarampaye amahirwe yo kuzamura urwego rwanjye hano. Mbifurije ibyiza mu rugendo rugikomeza.”

Bivugwa ko Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie ukinira Simba SC, bombi ifuzwa na APR FC ifite intego yo kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League ya 2020/21.

IGIHE yamenye ni uko kuza muri APR FC kwa Tuyisenge bishobora kuba amahitamo ya nyuma kuko afite andi makipe amwifuza hanze y’u Rwanda.

Tuyisenge umaze imyaka isaga ine avuye mu Rwanda aho yakiniraga Police FC, mu minsi ishize yavuze ko yagowe no kwisanga muri Angola kuko hakoreshwa cyane ururimi rwo muri Portugal.

Ati “Ni abantu bake bavuga Icyongereza hano. Mu ikipe, abantu babiri gusa dukinana bakomoka muri Ghana nibo bashobora gukoresha Icyongereza. Birangora kwisanga. Nishimira ko abatoza bazanye umwarimu udufasha kwiga Igiporutigali. Twiga amasaha abiri ku munsi.”

Tuyisenge usanzwe ari mu bakapteni b’Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Polic FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.

Tuyisenge Jacques yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe
Tuyisenge Jacques bivugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC kimwe na Kagere Meddie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .