Tuyisenge Hakim wifujwe n’amakipe arimo Musanze FC, nta masezerano yari agifite muri Etincelles FC.
Kuri uyu wa Gatanu, Gasogi United yatangaje ko “Tuyisenge Hakim yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.”
BREAKING NEWS: TUYISENGE Hakim uzwi ku izina rya 'Dieme' wakiniraga ikipe ya @EtincelesFC , yasinyiye ikipe ya @gasogiunited amasezerano y'imyaka ibiri.@imfurayiwacu @AngelMutabaruka pic.twitter.com/0Qn9fwPb7S
— Gasogi United (@gasogiunited) September 4, 2020
Tuyisenge Hakim yabaye umukinnyi wa 10 mushya Gasogi United yasinyishije nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20, iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona.
Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC.
Yaguze kandi Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports na Iddy Museremu wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi.
Gasogi United izatozwa na Cassa Mbungo André yungirijwe na Kirasa Alain.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!