Yabigarutseho mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 6 Gashyantare 2025 ubwo yakiraga umukinnyi mushya, Umunya-Mali, Souleymane Daffé.
Abajijwe uko biteguye imikino yo kwishyura, Ngabo yagaragaje ko azaba ari ikipe itandukanye kuko bazashaka amanota nk’abayataye.
Ati “Abakinnyi bacu bose kuba bahari, tugiye gushaka amanota nk’abayataye. Ariya mwabonye mu mikino ibanza ni make ugereranyije n’ayo twifuza. Ibintu byose biracyashoboka ariko Igikombe cya Shampiyona turatangira tugihiga kuri iki Cyumweru, ku mukino wa Musanze FC.”
Gikundiro yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere, aho mu mikino 15 yatsinze 11, inganya itatu, itsindwa umwe. Bivuze ko mu manota 45 yashobokaga yabonyemo 36.
Iyi kipe izatangira imikino ibanza yakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Murera ikomeje guhatanira Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!