00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tugiye guhiga amanota nk’abayataye- Umuvugizi wa Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 February 2025 saa 12:16
Yasuwe :

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko mu mikino yo kwishyura bagiye guhiga amanota nk’abayataye kugira ngo bashyire iherezo ku myaka itanu iyi kipe imaze itegukana Igikombe cya Shampiyona.

Yabigarutseho mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 6 Gashyantare 2025 ubwo yakiraga umukinnyi mushya, Umunya-Mali, Souleymane Daffé.

Abajijwe uko biteguye imikino yo kwishyura, Ngabo yagaragaje ko azaba ari ikipe itandukanye kuko bazashaka amanota nk’abayataye.

Ati “Abakinnyi bacu bose kuba bahari, tugiye gushaka amanota nk’abayataye. Ariya mwabonye mu mikino ibanza ni make ugereranyije n’ayo twifuza. Ibintu byose biracyashoboka ariko Igikombe cya Shampiyona turatangira tugihiga kuri iki Cyumweru, ku mukino wa Musanze FC.”

Gikundiro yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere, aho mu mikino 15 yatsinze 11, inganya itatu, itsindwa umwe. Bivuze ko mu manota 45 yashobokaga yabonyemo 36.

Iyi kipe izatangira imikino ibanza yakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Murera ikomeje guhatanira Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko mu mikino yo kwishyura iyi kipe igiye gushaka amanota nk'iyayataye
Rayon Sports ikomeje gushaka Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .