Trump wakiriye Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, muri White House ku wa Kabiri, yahakanye ko hari ibibazo by’imiyoborere biri hagati y’abaturanyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Majyaruguru no mu Majyepfo yayo.
Mu mezi ashize, Trump yatangije intambara y’ubucuruzi ku bihugu bitandukanye birimo Canada na Mexique, ndetse mu nshuro zitandukanye asubiramo ko yifuza kugira Canada, leta ya 51 ya Amerika.
Nubwo hari uko kudahuza mu bijyanye n’ubucuruzi, Trump yavuze ko nta bibazo bihari mu bijyanye no kwitegura Igikombe cy’Isi cya Ruhago kizaba mu 2026.
Ati “Nta mwuka mubi mbona hano, turi kubigendanamo neza twembi. Hari amafaranga make bazishyura.”
Trump yashimangiye ko yagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada, Mark Carney, usanzwe ari umuntu utinyitse.
Ati “Twagiranye inama nziza, nta mwuka mubi. Turashaka gukora ibikwiye ku baturage bireba kandi ni byo bizaba. No kuri Mexique, ndatekereza ko umubano ari mwiza hagati yacu na Perezida wa Mexique.”
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizitabirwa n’amakipe 48, giteganyijwe kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga aho kizabera mu mijyi 16 irimo 11 yo muri Amerika, itatu yo muri Mexique n’ibiri yo muri Canada.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!