00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trent Alexander-Arnold yavuye ku rutonde rw’abazakinira u Bwongereza muri Euro

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 4 Kamena 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Myugariro w‘iburyo mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Liverpool, Trent Alexander-Arnold ntabwo azakina imikino ya Euro iteganyijwe gutangira mu minsi mike iri imbere.

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, izakina imikino ya nyuma ya Euro ya 2020, myugariro wayo w’iburyo yagize ikibazo cy’imvune ahita akurwa mu bazakina iri rushanwa.

Imvune Trent Alexander-Arnold yagize, yayigiriye mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsindagamo Autriche 1-0. Igitego cy’u Bwongereza cyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 56.

Trent Alexander-Arnold yagize imvune yo mu kagombari ku kuguru kw’iburyo, ahita akurwa muri bagenzi be bazakina iri rushanwa. Biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitandatu.

Biteganyijwe ko irushanwa rya Euro 2020 rizatangira tariki ya 11 Kamena, rigasozwa tariki ya 11 Nyakanga 2021. Umukino wa mbere w’u Bwongereza uzaba tariki 13 Kamena i Wembley aho bazaba bakina na Croatia.

Trent Alexander-Arnold yagize imvune ku kaguru k'iburyo bimuvana mu bazakina imikino ya Euro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .