Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025, ni bwo uyu myugariro wa Liverpool yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko atazakomezanya na yo.
Uyu mukinnyi yagaragaje amarangamutima afite kuri Liverpool, dore ko ari ikipe yagezemo akiri muto agafatanya na yo kwandika amateka atandukanye.
Ati “Nyuma y’imyaka 20 ndi muri Liverpool FC, ndi mu minsi yanjye ya nyuma. Ndatekereza uyu mwanzuro ari uwa kinyamwuga ndetse no ku mpamvu zanjye bwite. Ni ugushaka kugerageza indi mibereho, guhinduka nanjye ubwanjye, si ugushaka ibirenze.”
“Uyu ni umwanya mwiza wo kugenda nkabigerageza. Abantu ntabwo bishimira umwanzuro nafashe ariko ni uburyo bwo kugira ngo nkomeze ibihe byanjye mu mupira w’amaguru. Ibihe byiza nagiriye hano, ntibizigera bimva mu ntekerezo aho nzaba ndi hose.”
Trent Alexander-Arnold ashimira cyane abakunzi ba Liverpool, abakinnyi n’abandi bose bayibanyemo.
Real Madrid yifuza uyu mukinnyi ku buryo yemeye kumutangaho arenga miliyoni 20$ ivuye kuri miliyoni $15 yari yemeye kumuha mbere.
Uyu Mwongereza w’imyaka 26 ukina yugarira anyuze mu ruhande rw’iburyo ndetse akaba yanakina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Liverpool mu 2016, ari na yo kipe rukumbi yakiniye mu buzima bwe.
Yayifashije kwegukana ibikombe bya Shampiyona y’u Bwongereza, UEFA Champions League, FIFA Club World Cup n’ibindi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!