TP Mazembe ya Moïse Katumbi yongeye gutumirwa muri CECAFA Kagame Cup i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

TP Mazambe ya Moïse Katumbi yabaye ikipe ya gatatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup, rizabera i Kigali tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, rigarutse i Kigali nyuma y’imyaka itanu ndetse ni ku nshuro ya gatandatu rizaba rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda, aho APR FC yaryegukanye inshuro eshatu muri izi eshanu.

Nyuma y’amakipe ya Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Motambe Pembe zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatumiwe uyu mwaka, TP Mazembe na yo yongeye gutumirwa muri iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.

Umuyobozi wayo, Moïse Katumbi yatangarije urubuga rwayo rwa internet ko yishimiye ko ikipe yatumiwe muri CECAFA Kagame Cup yahujwe no kuba u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

TP Mazembe yaherukaga mu Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ya 2010, aho yari mu itsinda rimwe na APR FC, Vital’O yo Burundi na Telkom yo muri Djibouti. APR FC yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda St. George yo muri Ethiopia ibitego 2-0.

Andi makipe akomeye azitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka arimo Gor Mahia yo muri Kenya, KCCA yo muri Uganda, Azam FC yo muri Tanzania mu gihe u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC, Rayon Sports na Mukura Victory Sports.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC ku gitego 1-0.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryabereye muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera muri 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

TP Mazembe ni ikipe imaze igihe ikomeye ku mugabane wa Afurika
TP Mazembe ya Moise Katumbi imaze gutwara ibikombe birindwi bya CAF birimo bitanu bya Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza