Tottenham yakoreye amateka kuri Manchester City, Liverpool isanga FC Barcelone muri ½ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Mata 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Bigoranye ndetse habanje kwifashishwa ikoranabuhanga rya VAR, Tottenham Hotspur yasezereye Manchester City y’iwabo mu Bwongereza muri ¼ cya UEFA Champions League nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi. Manchester City yatsinze ibitego 4-3 muri uyu mukino wo kwishyura, isezererwa ku itegeko ry’igitego cyo hanze.

Uyu wari umwe mu mikino ibiri ya ¼ yo kwishyura yari isigaye muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yagombaga gutanga andi makipe azakina ½, yiyongera kuri Ajax na FC Barcelone yabonye itike ku wa Kabiri.

Manchester City yari mu rugo, yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize ni yo yahabwaga amahirwe yo gukomeza dore ko Tottenham bahuraga nta mateka ifite ndetse yaherukaga kugera muri ½ cy’iri rushanwa ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962.

Raheem Sterling yafashije Manchester City n’abakunzi bayo kumva ko ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishobora kuborohera nk’ayandi yose yatambutse, afungura amazamu hakiri kare cyane ku munota wa kane w’umukino.

Ibi byishimo byamaze akanya gato kuko Heung-Min Son yishyuriye Tottenham y’iminota itatu, ndetse no ku munota wa 10 atsinda igitego cya kabiri. Aha, City yasaga n’itashye n’ubwo byari bigishoboka.

Umunya-Portugal, Bernardo Silva, yishyuriye Manchester City igitego cya kabiri ku munota wa 11, ibintu byagaragazaga ko uyu mukino ushobora kutaza koroha, aho n’abatoza bombi; Mauricio Pochetino wa Tottenham na Pep Guardiola wa Manchester City, hari aho bahuje amaso baraturika baraseka. Byari ibirori ku bakunda ruhago n’ubwo rwari urugamba ku makipe mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester City ifite icyizere ko yakomeza kuko yari imaze gutsindirwa igitego cya gatatu na Raheem Sterling ku munota wa 21 w’umukino mbere y’uko ikomeza kotsa igitutu gikomeye ikipe ya Tottenham Hotspur.

Sergio Kun Agüero yahagurukije bikomeye abafana b’iyi kipe yari mu rugo, ubwo yatsindaga igitego cya kane, cyanabaheshaga itike ku munota wa 59, gusa bagombaga gutegereza kuko hari hakibura indi minota 30.

Iri joro ryabaye rimwe mu atazibagirana muri UEFA Chammpions League ubwo Fernando Llorente yatsindiraga Tottenham igitego cya gatatu nyuma yo gusimbuka mu kirere agahura n’umupira wari uvuye muri koruneri maze abafana b’ikipe yari mu rugo bongera kujya mu gahinda kuko Manchester City na none yasabwaga gutsinda ikindi gitego.

Nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda 28 ubwo bakinaga inyongera, Agüero yatanze umupira kuri Raheem Sterling utazuyaje maze awohereza mu izamu ryari ririnzwe na Hugo Lloris, atsindira Manchester City igitego kimwe yasabwaga, Stade yose ijya mu bicu.

Mu masegonda make, ibyari ibyishimo byabaye amarira, ibyari agahinda ku bakinnyi ba Tottenham bihinduka umunezero ubwo umusifuzi w’umunya-Turikiya Cuneyt Cakir yitabazaga ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR, ryemeje ko habayeho kurarira, ryanga iki gitego cya Manchester City.

Umukino wahise urangira. Manchester City iba irasezerewe, Tottenham igera muri ½ cya UEFA Champions League yaherukagamo mu 1962. Iyi kipe yo mu Bwongereza izahura na Ajax yo mu Buholandi yo yakomeje ku wa Kabiri itsinze Juventus.

Undi mukino wa ¼ wabaye wahuje FC Porto na Liverpool, iyi kipe yo muri Portugal isezererwa ku bitego 6-1 mu mikino yombi nyuma yo kunyagirwa 4-1 muri uyu mukino wo kwishyura yari yakiriye ku kibuga cyayo kuri uyu mugoroba.

Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Sadio Mané, Mohamed Salah, Roberto Firmino na Virgil van Dijk mu gihe igitego kimwe rukumbi cya FC Porto cyatsinzwe na Eder Militao.

Iyi kipe y’umutoza Jürgen Klopp izahura na FC Barcelone yasezereye Manchester United ku wa Kabiri. Umukino ubanza uzabera i Camp Nou muri Espagne tariki ya 30 Mata mu gihe uwo kwishyura uzabera Anfield mu Bwongereza hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Gicurasi 2019.

Raheem Sterling yatsinze igitego cyari gihesheje Manchester City intsinzi mu minota y'inyongera, ariko kiza kwangwa
Manchester City yari yizeye ko igitego cya Aguero kibahesha gukomeza
Bernardo Silva yishimira igitego yatsinze
Igitego cya gatatu cya Tottenham cyatsinzwe na Fernando Llorente
Bernardo Silva yishimira igitego yatsinze
Umusifuzi Cuneyt Cakir areba muri VAR
Pep Guardiola yari ku masengesho ubwo umusifuzi yarebaga ku mashusho ya VAR
VAR yavuze ko habayeho kurarira, yanga igitego cyari guhesha Manchester City gukomeza
Abakinnyi ba Tottenham bari bamaze kwiyakira ko batashye mbere y'uko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira
Byari ibirori kuri Tottenham yaherukaga kugera muri iki cyiciro mu 1962

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza