Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.
Abajijwe niba hari icyizere yaha Abanyarwanda cyo gukomeza gufasha Ikipe y’u Rwanda, Spittler yavuze ko igihe cye kiri kurangira mu kazi ko kuba yaba umutoza.
Yagize ati “Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe, kuko inkweto zanjye ziri kugenda zishira, ahubwo nakwishima zigejeje mu Ukuboza [2024].”
Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko we asigarana akazi ko gutanga gihamya ko ariwe ukwiriye kuba aha ibyishimo Abanyarwanda.
Igihe amaze mu Rwanda amaze gukina imikino umunani, aho yatsinze itatu, atsindwa umwe mu gihe indi yose yayinganyije.
Torsten Frank umaze imyaka irenga 30 mu kazi k’ubutoza yabaye uwungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage y’Abatarengeje imyaka 16.
Afite inararibonye mu kuzamura urwego rw’abakinnyi kuko yatoje amakipe y’abakiri bato, aba Umuyobozi wa Tekinike w’Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone, Mozambique na Yemen. Amakipe y’ibihugu makuru yatoje harimo Nepal mu 1999 na Bhutan mu 2017.
Mu 2015 yatowe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Oman nk’umutoza mwiza uzi kureba impano z’umupira w’amaguru ndetse n’iterambere ryawo.
Amavubi afite imikino ibiri ikomeye izaba mu kwezi gutaha izayahuza na Bénin i Cotonou ndetse n’undi uzakinirwa i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!