Uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Huye witabiriwe n’abana 516 barimo 268 b’abakobwa n’abahungu 248 baturutse mu bigo bisanzwe bibarizwamo Porogarame Isonga n’abandi batumiwe nk’amakipe y’abato ya APR mu bahungu n’abakobwa, Irerero rya Paris Saint-Germain n’irya Bayern Munich ndetse na Tony Football Academy.
Wakozwe mu mikino itandatu ariyo umupira w’amaguru, Amagare, gusiganwa ku maguru, Basketball, Volleyball na Handball.
Mu mikino ya nyuma yabaye ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, yasize mu mupira w’amaguru Tony Football yigaragaje cyane, inyagira Paris Saint-Germain ibitego 4-1, mu gihe mu bakobwa APR FC na yo yatsinze PSG igitego 1-0.
Muri Handball, Isonga A yatsinze Isonga B ibitego 22 kuri 14, mu gihe mu bakobwa Isonga A yatsinze ESC Nyamagabe ibitego 25-23. Hirwa Cyusa Derrick na Masengesho Rosine wa Kiziguro SS babaye abakinnyi beza b’irushanwa.
Mu gusiganwa ku maguru, Cyizere Samuel na Abizera Sonia Elohe ba GS Sina Gerard bitwaye bahize abandi.
Mu magare, Masengesho Yvonne wa GS Ntinda, Shema Emmanuel wa Mukarange VTC, Jogovayire Lisa wa Catholic School Rwamagana na Ntwari Reponse wa GS Muhoza I bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Mu bakinnyi bigaragaje cyane muri iyi mikino ndetse banahembwe, mu mupira w’amaguru Kapiteni wa Tony Football, Dushime Claude na Atete Shalon wa IPM Mukarange bahize abandi.
Muri Volleyball yabaye Kundwa Happy wa Groupe Scolaire Officiel de Butare na Tuyishime Clarisee wa ISF Shangi.
Muri Basketball higaragaje Nkuzwenimana Jean Luc na Atete Raissa ba Lycée de Kigali. Handball yabaye Hirwa Cyusa Derrick wa ES Kigoma na Masengesho Rosine wa Kiziguro SS.
Mu gusiganwa ku maguru, Cyizere Samuel na Abizera Sonia ba GS Sina Gerard, mu gihe Amagare abitwaye neza ari Shema Emmanuel wa Mukarange VTC na Masengesho Yvonne wa GS Kabare.
Aba bakinnyi bose buri umwe yahembwe amafaranga y’ishuri y’igihe cya kabiri n’icya gatatu by’uyu mwaka w’imikino ndetse n’amakipe ahabwa ibikombe n’ibikoresho bitandukanye.
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza uyu mwiherero, yatangaje bishimiye uko iki gikorwa cyagenze asezeranya gukomeza gukurikira izi mpano.
Yagize ati “Yari gahunda nziza yo gushaka impano ariko ntabwo uzishaka mu minsi ine, ariyo mpamvu dushimira abantu bazifasha mbere y’aho kuko twe ubu twari twazihurije mu marushanwa kuko nibwo zibasha kwitinyuka. Tuzakomeza kuzikurikirana kugira ngo zizagere ku rwego rwiza.”
Uyu mwiherero ni umwe muri gahunda igamije gutegura Imikino Olempiki y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026) izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!