Mu kwezi gushize ni bwo Tuchel yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru asimbura Umwongereza Gareth Southgate wari wahagaritswe kuri aka kazi kubera umusaruro muke.
Akimara guhabwa akazi yasabye ko atakomeza kuba mu Bwongereza buri gihe nk’uko byari bimeze atoza Chelsea, ahubwo ko yajya ahaba iminsi mike ibindi akabikorera aho atuye i Munich.
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemereye uyu mugabo w’imyaka 51 ko yajya akorana inama n’ibindi afatanyije na bagenzi be ari iwe mu rugo, akahagera hari ibikomeye agiye gukora.
Ibi bihabanye n’ibyo yatangaje ubwo yari amaze kwemezwa nk’umutoza mukuru, ko azagerageza kuba hafi ya Shampiyona y’u Bwongereza kugira ngo azajye yibonera neza abakinnyi azajya yifashisha.
Thomas Tuchel ateganya kujya aba mu Bwongereza byibuze iminsi itatu mu cyumweru mu igihe afite akazi, indi yose akaba ari hafi y’umuryango we mu Budage.
Uyu mugabo kandi uzatangira akazi muri Mutarama 2025, ntabwo aramenya niba azakurikirana imikino u Bwongereza buteganya muri uko kwezi k’Ugushyingo buzahuriramo n’u Bugereki ndetse na Ireland mu irushanwa rya UEFA Nations League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!