00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thomas Tuchel utoza Chelsea yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 4 April 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yatandukanye n’umugore we Sissi Tuchel bari bamaranye imyaka 13.

The Mail yatangaje ko Sissi yarangije gahunda yo kwaka gatanya mu cyunweru gishize. Inshuti za hafi zihamya ko uburyo bwose bwifashishijwe ngo aba bombi biyunge butabyaye umusaruro.

Nta gihe kinini cyari gishize hagiye hanze amashusho yanyuze benshi agaragaza Sissi usanzwe ari umunyamakuru, yereka urugwiro rudasanzwe umugabo we nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League, warangiye Chelsea itsinze Manchester City.

Mu gihe bari bamaranye, babyaranye abana babiri b’abakobwa. Ntabwo icyo bapfuye cyigeze gitangazwa.

Sissi Tuchel ahobera umugabo we nyuma yo gutwara Champions League muri Gicurasi 2021
Mu myaka 13 Tuchel na Sissi bari bamaranye, babyaranye abana 2 b'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .