U Bwongereza bumaze iminsi budafite umutoza uhoraho nyuma y’isezera rya Gareth Southgate ubwo “The Three Lions” yari imaze gutsindwa na Espagne ku mukino wa nyuma wa Euro 2024.
Umutoza w’Agateganyo, Lee Carsley, washyizweho na FA, azatoza imikino ibiri itaha u Bwongereza buzahuramo n’u Bugereki na Repubulika ya Irlande mu Ugushyingo mu gihe Tuchel azatangira akazi nyuma yaho.
Biteganyijwe ko Tuchel yerekanwa nk’Umutoza mushya kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Wembley.
Intego ye ya mbere izaba ari ugufasha u Bwongereza kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Mu bandi batoza bari batekerejweho kuri uyu mwanya harimo Pep Guardiola utoza Manchester City.
Tuchel asanzwe azi umupira w’u Bwongereza kuko yatoje Chelsea hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 51, yegukanye UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe na UEFA Super Cup mbere yo kwirukanwa muri Chelsea.
Muri Kamena, uyu watoje Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund, yikuye mu bashobora guhabwa akazi na Manchester United nubwo yari yagiranye ibiganiro na Sir Jim Ratcliffe byabereye mu Bufaransa.
Tuchel yatwaye Igikombe cy’u Budage muri Dortmund n’ibikombe bibiri bya Ligue 1 muri PSG ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019-20 yatwaye ibikombe bitatu bikinwa mu Bufaransa.
Akazi gakomeye aherukamo ni aka Bayern Munich, ariko nyuma yo kunanirwa kuyihesha igikombe cya Bundesliga ku nshuro yayo ya mbere kuva mu 2011/12, yahise yirukanwa nubwo yari agifite umwaka ku masezerano.
Ntacyo FA cyangwa uruhande rwa Thomas Tuchel biravuga kuri aya makuru.
Muri Nyakanga ni bwo FA yatangiye gushaka umutoza mushya, iminsi ibiri nyuma yo kubura EURO 2024 ndetse na Gareth Southgate agasezera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!