Thierry Froger watozaga APR FC wegukanye Igikombe cya Shampiyona adatsinzwe, yabaye umutoza w’umwaka ahigitse Habimana Sosthène utoza Musanze FC na Afhamia Lotfi utoza Mukura VS.
Uyu Mufaransa nyuma yo kumenya aya makuru, yahise yandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abashimira kuko bagize uruhare mu gutuma abigeraho.
Yagize ati: “Maze kumenya ko natowe nk’umutoza w’umwaka wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Nashakaga gushimira abantu bose bo muri APR FC kubera akazi twakoranye katumye ngera kuri ibi bigwi".
"Ndabashimiye cyane nabifuriza kugira umwaka mwiza wa Shampiyona ndetse nkanabifuriza amahirwe ku mukino wa Super Coupe”.
Uretse Thierry Froger, APR FC yanatwaye igihembo cy’umunyezamu mwiza, Pavel Ndzila, mu gihe rutahizamu watsinze ibitego byinshi yabaye Victor Mbaoma Chukuemeka. Abakinnyi barimo Ndzila, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco na Victor Mbaoma banaje mu ikipe y’umwaka wa 2023-2024.
Thierry Froger yatandukanye na APR FC muri Kamena nyuma yaho amasezerano y’umwaka umwe yari yasinye muri iyi kipe arangiriye. Uyu uretse kuba yaratwaye Shampiyona, we na APR FC basezerewe muri CAF Champions League, Mapinduzi Cup n’Igikombe cy’Amahoro.
𝐓𝐇𝐈𝐄𝐑𝐑𝐘 𝐂𝐇𝐑𝐈𝐒𝐓𝐈𝐀𝐍 𝐅𝐑𝐎𝐆𝐄𝐑 watozaga ikipe ya APR FC niwe wegukanye igihembo nk'umutoza wahize abandi mu mwaka w'imikino 2023-2024.
Ni nyuma yaho mu mikino 30,yatsinzemo 19, anganya 11 abahesha n'igikombe cya shampiyona.
Turakwishimiye! pic.twitter.com/7i76as321s
— Rwanda Premier League (@RwandaLeague) August 9, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!