00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Théodore Malipangou wavugwaga muri Rayon Sports yabonye ikipe nshya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 December 2024 saa 12:29
Yasuwe :

Umukinnyi ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, wavugwaga muri Rayon Sports, yasinye imyaka ibiri muri Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo.

Malipangou yamaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Gasogi United byo kuba yasinya amasezerano mashya, gusa ibi bikaba bitaragenze neza birangira afashe icyemezo cyo kuyisohokamo.

Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bine muri Shampiyona, yakiniraga Gasogi United nta masezerano afite yanditse, aho yari yarumvikanye n’ubuyobozi ku munwa gusa.

Kubera iyo mpamvu yafashe gahunda yo kuvugana n’andi makipe arimo na Rayon Sports FC byavugwaga ko bari mu biganiro, ariko ubuyobozi bwayo bukavuga ko bitari kugenda neza.

Byarangiye uyu mukinnyi abengutswe n’umutoza w’Umunyarwanda Cassa Mbungo André, wifuje kuzamukinisha hagati mu kibuga muri Jamus FC, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Christian Malipangou yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri
Christian Malipangou yavuzwe muri Rayon Sports
Malipangou yari amaze igihe ashaka ikipe nshya nyuma yo gutandukana na Gasogi United
Malipangou yerekeje muri Jamus FC avuye muri Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .