Mu cyumweru gitaha kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza tariki ya 9 Werurwe 2025, mu Rwanda hazahurira abahanga ku Isi mu mukino wa Tennis, bahanganire amanota azabafasha gukina amarushanwa akomeye.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (FRT), ryamaze gutoranya abakinnyi bazahagararira u Rwanda, ari bo Niyigena Etienne ndetse na Ishimwe Claude, dore ko bitwaye neza mu irushanwa ryiswe ‘National Ranking Championship’, rigamije kugena uko abakinnyi ba Tennis bakurikirana ku rwego rw’igihugu.
Aba bakinnyi bombi bazabanza gukina imikino y’amajonjora iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare, ku bibuga bya Kicukiro, ahazanabera amarushanwa yose.
Amarushanwa yose yiyandikishijemo abakinnyi barenga 80, bazahatanira amanota ndetse n’ibihembo birimo ibihumbi 160$ ku bazakina ’ATP Challenger 100 Tour’, ndetse n’ibihumbi 100$ ku bazakina ’ATP Challenger 75 Tour’.
U Rwanda rwahawe kwakira iyi mikino nyuma y’uko ruteguye iya ’ATP Challenger 50 Tour’, ikagenda neza. Ni irushanwa ryatwawe na Marco Trungelliti uri mu bazongera kwitabira.
Indi nkuru bifitanye isano: Tennis: Abakinnyi bakomeye bitezwe mu Rwanda muri ATP Challenger 75 na 100


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!