00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Hamenyekanye abazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya ‘ATP Challenger Tour’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 February 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Niyigena Etienne na Ishimwe Claude, ni bo Banyarwanda bategerejwe mu marushanwa mpuzamahanga ya Tennis, ’ATP Challenger 75 Tour’ na ’ATP Challenger 100 Tour’, azabera mu Rwanda.

Mu cyumweru gitaha kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza tariki ya 9 Werurwe 2025, mu Rwanda hazahurira abahanga ku Isi mu mukino wa Tennis, bahanganire amanota azabafasha gukina amarushanwa akomeye.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (FRT), ryamaze gutoranya abakinnyi bazahagararira u Rwanda, ari bo Niyigena Etienne ndetse na Ishimwe Claude, dore ko bitwaye neza mu irushanwa ryiswe ‘National Ranking Championship’, rigamije kugena uko abakinnyi ba Tennis bakurikirana ku rwego rw’igihugu.

Aba bakinnyi bombi bazabanza gukina imikino y’amajonjora iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare, ku bibuga bya Kicukiro, ahazanabera amarushanwa yose.

Amarushanwa yose yiyandikishijemo abakinnyi barenga 80, bazahatanira amanota ndetse n’ibihembo birimo ibihumbi 160$ ku bazakina ’ATP Challenger 100 Tour’, ndetse n’ibihumbi 100$ ku bazakina ’ATP Challenger 75 Tour’.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi mikino nyuma y’uko ruteguye iya ’ATP Challenger 50 Tour’, ikagenda neza. Ni irushanwa ryatwawe na Marco Trungelliti uri mu bazongera kwitabira.

Indi nkuru bifitanye isano: Tennis: Abakinnyi bakomeye bitezwe mu Rwanda muri ATP Challenger 75 na 100

Ishimwe Claude azakina amarushanwa ya ATP Challenger 75 & 100 Tour
Niyigena Etienne ni umwe mu bakinnyi beza mu Rwanda muri Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .