Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Harorimana Jean Bosco yanditse kuri uyu wa Gatandatu asaba “Guhagarika amasezerano” afitanye na Etincelles FC, abarwayi umunani ba COVID-19 baheruka kugaragara muri iyi kipe banduye kubera amakosa y’ubuyobozi bwayo.
Uyu mugabo wakiniye amakipe ya Etincelles FC, Mukura Victory Sports, Bugesera FC na Rayon Sports, yavuze ko yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles asesa amasezerano nyuma y’uko yari yasabwe ibisobanuro ku wa 29 Ukuboza 2020, abazwa impamvu yavaga mu mwiherero akajya kunywa inzoga.
Ati “Bwana Muyobozi w’Ikipe ya Etincelles FC nshingiye ku ibaruwa mwanyandikiye ku wa 29 Ukuboza 2020 yansabaga gutanga ibisobanuro by’uburyo COVID-19 yageze mu bakinnyi mu mwiherero no kumparabika uburyo nataga icumbi nkagaruka nanyoye inzoga. Nanditse nsaba gusesa amasezerano mfitanye n’ubuyobozi bwa Etincelles FC.”
Mu mpamvu yagaragaje asaba gutandukana n’iyi kipe yakoreraga harimo ko amakosa yose yatumye abakinnyi barware COVID-19 yakozwe n’ubuyobozi.
Yagize ati “Umwiherero tubamo, komite idusura umunsi ku munsi kandi badapimwe. Abadutekera bataha buri munsi kuko mwabimye aho kuryama kandi ari bo batugaburira. Imodoka idutwara iba ivuye gutwara abagenzi muri gare kandi iyo igeze muri gare ntibayitera imiti yica virusi kimwe n’umushoferi.”
Yakomeje avuga ko “N’abakinnyi basohokaga babaga bagiye gushaka icyo kurya kuko hari ubwo batagaburirwaga. Hari n’abakinnyi bagenda n’amaguru mu myitozo kuko imodoka ifite imyanya itari iduhagije.”
Ibipimo byafashwe amakipe yose nyuma y’ihagarikwa rya Shampiyona ku wa 12 Ukuboza 2020, ni byo byagaragaje ko muri Etincelles FC harimo abantu umunani banduye COVID-19.
Andi makipe yagaragayemo iki cyorezo ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Musanze FC, Marines FC, Rutsiro FC, Amagaju FC, Alpha FC, AS Muhanga, Kiyovu Sports na Sunrise FC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!