Tchabalala wakiniye Rayon Sports yerekeje muri Bugesera FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umurundi wakiniye Rayon Sports, Shaban Hussein bita Tchabalala, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko atandukanye na Ethiopian Coffee Sport Club yo muri Ethiopia.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uri mu karere ka Bugesera niho ubuyobozi bwa Bugesera FC bwahuriye n’uyu rutahizamu ashyira umukono ku masezerano.

Umunyamabanga wa Bugesera FC, Sam Karenzi, yatangaje ko bafite intego yo guhanganira imyanya myiza ariyo mpamvu bari kurambagiza abakinnyi bakomeye.

Ati “Shaban twari tumaze iminsi twumvikana. Yemeye kudusinyira umwaka umwe ariko ushobora kuzongerwa muri Mutarama 2020. Abaye umunyamahanga wa gatatu twinjije mu ikipe yacu, ubu dusigaje kugura undi umwe kuko uyu mwaka turifuza kuba dufite abanyamahanga bane.’’

Uyu mwaka w’imikino Bugesera FC isigaye ifite umuterankunga mushya, izawukina bitandukanye n’ishize kuko aribwo izatangira gukoresha ikibuga gishya giherutse gutahwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza