Stade ya Kigali yafunzwe guhera mu mpera za 2022 kugira ngo ubwatsi bw’ikibuga cyayo busimbuzwe mbere y’uko u Rwanda rwakira Inama ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe 2023.
Amakipe arindwi yari asanzwe ahakirira, yasabwe gushaka ahandi yimukira. Ayo arimo APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zizajya zikinira i Muhanga.
Imirimo yo kuvugurura ikibuga cya Stade ya Kigali yahise itangira tariki ya 4 Mutarama ndetse kuri ubu irarimbanyije aho hari gukurwamo ikibuga cyari gisanzwemo.
Mbere yo gukuramo iki kibuga, habanje guterwa amarangi ahantu hatandukanye muri iyi stade. Uruzitiro rwari ruzengurutse ikibuga na rwo rwarasenywe.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iyi mirimo izamara amezi atatu, hazanavugururwa urwambariro rwa stade nubwo nta myaka ibiri yari ishize hakozwemo izindi mpinduka.
Bivugwa ko ‘tapis’ yo muri Stade ya Kigali igiye gukurwamo ishyirwe kuri Tapis Rouge, ahasanzwe higishirizwa imodoka.
Stade ya Kigali imaze igihe itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko itujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!