Umunsi wa mbere w’iri rushanwa wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama ku bibuga bitandukanye nka Stade ya Muhanga, ku Ruyenzi, mu ishuri rikuru rya Polisi ndetse n’i Gishari.
Ikipe ya Polisi yo mu Majyepfo yatsinze iy’abo ku cyicaro gikuru ibitego 2-0, Ishuri rya Polisi ry’i Musanze ritsinda abo mu ntara y’Amajyaruguru ibitego 4-1.
Ni mu gihe, Ikipe y’abo mu Burasirazuba yatsinze Ikipe y’Ishami ry’abashinzwe kurwanya iterabwoba ibitego 2-1, Police Task Force Unit yatsinze SAPU ibitego 3-0.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yasabye abaryitabiriye kurangwa n’ubworoherane bazirikana inshingano bafite nk’abapolisi.
Ati "Ndasaba abakinnyi gukina umukino urimo urukundo n’ubworoherane muzirikana ko nyuma y’iyi mikino tugomba gukomeza kubahiriza inshingano dufite nka Polisi y’u Rwanda."
Yavuze ko intego y’iyi mikino ari uguhuza abapolisi bagasabana bakanaganira by’umwihariko, ntihabeho kwibanda gusa mu gutekereza akazi ahubwo bakaruhuka mu mutwe bakishima, nk’abandi Banyarwanda.
Muri rusange iri rushanwa rikinwa mu mupira w’amaguru, uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 15, aho arindwi atarakinnye umunsi wa mbere azahura ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.
Iri rushanwa risanzwe rifitwe n’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) rya Gishari yaryegukanye nyuma yo gutsinda Ikipe y’abo mu Burengerazuba (Western Region Police Unit) ku mukino wa nyuma.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!