Sunrise FC yikuye mu gikombe cy’Amahoro 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2019 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Sunrise FC yo mu Burasirazuba yamaze kwikura mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro kizatangira gukinirwa mu cyumweru gitaha kubera amikoro make.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyagatare bwandikiye Umunyamabanga Mukuru wa FFERWAFA kuri uyu wa Gatanu, bwamenyesheje ko butakitabiriye iri rushanwa bitewe n’uko hatubahirijwe icyifuzo cyo guhuza amakipe yo mu gace kamwe.

Sunrise FC ivuga ko mu nama y’Inteko Rusange yabaye tariki ya 5 Gicurasi 2019, i Musanze, amakipe yasabye ko yajya ahuzwa hakurikijwe aho aturuka (ayo mu gace kamwe agahura) bitewe n’ibibazo by’amikoro afite muri izi mpera z’umwaka w’imikino.

Nyuma y’uko atari uko bigenze kuko ahubwo tariki ya 22 z’uku kwezi habaye tombora, amakipe agahuzwa nta gikurikijwe kindi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko nta mikoro bufite yo kuba bwazitabira iri rushanwa dore ko ikipe yabo yari guhera i Rusizi, ihura na Sunrise FC mu ijonjora ribanziriza 1/8.

Sunrise FC ibaye ikipe ya gatanu yo mu cyiciro cya mbere itazitabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka nyuma ya AS Muhanga, Musanze FC, Kirehe FC n’Amagaju FC, zose zanze kwiyandikisha muri iri rushanwa.

Igikombe cy’Amahoro 2019 kizatangira gukinirwa mu cyumweru gitaha, aho imikino y’ijonjora ribanziriza 1/8 izaba ku wa Kabiri no ku wa Gatatu mu gihe iyo kwishyura izakinwa nyuma y’iminsi ibiri.

Uko amakipe azahura mu bagabo

Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2019

  • Hope FC vs Gasogi United
  • AS Kigali vs Rayon Sports
  • Mukura VS vs Unity Sports Club
  • Interforce FC vs Intare FC
  • Sunrise FC vs Espoir FC* (Espoir FC ishobora gukomeza idakinnye)

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena 2019

  • Gicumbi FC vs Police FC
  • Vision FC vs Bugesera FC
  • APR FC vs Rwamagana FC
  • Etoile de l’Est vs Kiyovu Sports
  • Marines FC vs Etincelles FC
Sunrise FC yavuze ko nta mikoro ahagije ifite ku buryo yakina igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza