Ni abakinnyi berekanywe mu muhango wo kumurika abakinnyi bashya Kiyovu Sports izakoresha wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024.
Bagaragayemo Sugira Ernest bakunze kwita rutahizamu w’abanyarwanda, Nsanzimfura Keddy wahoze muri iyi kipe ukubutse mu Misiri ndetse na Emmanuel Okwi na we wanyuze muri iyi kipe mu 2021/22.
Abandi barimo abasanzwe nk’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad na Ishimwe Patrick. Hari kandi Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kazindu Bahati Guy, Mbonyingabo Régis, Twahirwa Olivier ‘Timbo’, Nizeyimana Djuma ndetse n’abandi.
Abarundi Amissi Cédric na Jospin Nshimirimana ntibabashije kuboneka muri uyu muhango ariko na bo ni abakinnyi ba Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino.
Urucaca ruheruka gukomorerwa ku bihano rwari rwahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) nyuma yo kwishyura amadeni rwari rufitiye abakinnyi benshi batandukanye.
Nyuma yo kwerekwa abanyamuryango, Sugira Ernest umaze igihe nta kipe afite yatangaje ko byose bizagaragarira mu kibuga.
Ati “Nishimiye kubana namwe, ntabwo narinzi igihe nzazira muri uyu muryango. Ibindi byose bizagaragarira mu kibuga.”
Muri uyu muhango, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko muri uyu mwaka ikipe izatanga akazi kandi yifuza igikombe.
Yagize ati “Tugiye muri Shampiyona y’u Rwanda tugiye kuyitwara. Umupira ubera mu kibuga, nta bufindo bubaho mu gushyira mu nshundura kandi ntabwo ukinirwa muri banki.”
Kiyovu Sports izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!