Sugira Ernest yatijwe Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Sugira Ernest wakiniraga APR FC yatijwe Police FC mu gihe cy’amezi atandatu amasezerano ye yari asigaje muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Sugira Ernest yari amaze amezi abiri adakinira ikipe ya mbere y’ingabo nyuma yo guhagarikwa amezi abiri, akanoherezwa mu ikipe y’abato, aho yakoreraga imyitozo.

Uyu mukinnyi washinjwe n’umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohamed, kudashyira umutima ku kazi k’ikipe afitiye amasezerano bigendanya n’amagambo yatangaje mu Ukwakira, ubwo yavugaga ko yisanga mu ikipe y’Igihugu, yari amaze iminsi yifuzwa na Gasogi United na Rayon Sports.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukinnyi yari yemeye kujya muri Gasogi United ariko umwanzuro ukaba wari gufatwa n’Ubuyobozi bwo hejuru mu ikipe y’ingabo.

Sugira Ernest yatijwe Police FC mu gihe kingana n’amezi atandatu y’amasezerano yari asigaranye muri APR FC dore ko yaherukaga gusinya umwaka umwe.

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi, aherutse gutangaza ko adakeneye Sugira wasoje ibihano yari yahawe, kuko afite abandi ba rutahizamu bari gutsinda.

Sugira Ernest yari amaze imyaka ibiri n’igice muri APR FC nyuma yo kuyigarukamo mu mpeshyi ya 2017, ariko agahita agira imvune yatumye amara hanze igihe gisaga umwaka.

Uyu mukinnyi wamenyekanye akinira AS Muhanga mu 2012, yageze bwa mbere mu ikipe y’ingabo mu 2013, ayivamo mu 2014 yerekeza muri AS Kigali, aho nyuma yo kwigaragaza muri CHAN 2016 yahise agurwa na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayikinira umwaka umwe n’igice.

Sugira Ernest wari umaze amezi abiri ahagaritswe muri APR FC, yatijwe muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .