Sugira Ernest yasabye imbabazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Sugira Ernest, yasabye imbabazi ubuyobozi, abatoza n’abakunzi bayo kubera amagambo aherutse gutangaza kuri iyi kipe y’ingabo bikamuviramo guhagarikwa mu gihe kitazwi.

Sugira Ernest yahagaritswe ku wa Mbere nyuma yo gutangaza ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu ndetse ko muri APR FC bamusaba gukina agaruka inyuma gato mu kibuga hagati bigatuma atabona uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohamed yashinje uyu mukinnyi kumva ko akomeye nyamara ari ku rweho hasi kuko afite abandi bamurusha mu ikipe.

Sugira Ernest uheruka gukinishwa ku munsi wa mbere wa Shampiyona, aho yakinnye iminota 63, agasimbuzwa Mugunga Yves mu mukino APR FC yanganyijemo na AS Kigali, yasabye imbabazi Ubuyobozi n’abakunzi b’iyi kipe.

Mu ibaruwa yandikiye Ubuyobozi, akayishyira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagramm, Sugira yavuze ko yiseguye kuri iyi kipe yamugaragarije urukundo mu myaka itatu ayimazemo ariko we akarenga akavuga ko atishimira uko akinishwa.

Ati” Ku buyobozi bwa APR FC, abatoza n’abo bafatanya, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana b’akadasohoka b’iyi kipe nziza ya APR FC. Namaze kumenya ko narengereye nkabatenguha ku rukundo munkunda, mwampaye ubuzima ndetse munampa icyerekezo cyiza."

"Mfite isoni ndetse ndicuza nkaba nsaba imbabazi zo kuvugira amagambo atari akwiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia, nari nataye umurongo, byari byandenze."

"Ndabizi ko ibyo navuze byabababaje, ntabwo ari icyo nari ngamije, ndishinja amakosa ku bwa buri kimwe navuze kuko narakosheje. Ndabasaba ko mwambabarira.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Marines FC wabaye ejo ku wa Kabiri, Erradi utoza APR FC yasabye uyu mukinnyi ko yakwitekerezaho, agakora cyane.

Ati” Sugira ntabwo twamuhamagaye mu mukino ukurikiye kugira ngo yihangane amenye ko iwacu umwanya umuntu awuharanira, urahenze bisaba gukora nshuti (…)”

Sugira Ernest w’imyaka 28, yakiniye APR FC bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2013/14 ubwo yari avuye muri AS Muhanga, ariko nyuma yo kudahirwa yerekeza muri AS Kigali.

Yagarutse muri iyi kipe y’ingabo muri Kanama 2017 amaze gutandukana na AS Vita Club, ahita agira imvune yatumye amara umwaka urenga adakina.

Kuva agarutse mu kibuga hagati mu mwaka ushize w’imikino, amaze gutsindira APR FC ibitego bibiri mu marushanwa abiri yemewe ategurwa na FERWAFA.

Sugira Ernest yasabye imbabazi Ubuyobozi, abatoza n'abakunzi ba APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .