Sugira Ernest yafatiwe ibihano na APR FC kubera amagambo yatangaje

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Sugira Ernest yamaze gufatirwa ibihano n’Ubuyobozi bw’iyi kipe kubera amagambo aherutse gutangaza avuga ko atisanga cyane muri iyi kipe kuko abatoza bamusaba kugaruka mu kibuga hagati.

Nyuma y’imyitozo y’Amavubi yabaye ku wa 16 Ukwakira kuri Stade ya Kigali, Sugira yavuze ko impamvu adatsinda ibitego muri APR FC ari uko asabwa gusubira inyuma bityo ntabone uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Ati "Ntabwo abatoza bagira imikinishirize imwe, muri APR FC bansaba kugaruka hagati imbere mu gihe mu ikipe y’Amavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego, ni ibintu bitandukanye bimwe bigenda neza, ndetse bikananyorohera ahandi bikangora. Gusa nzagerageza kwitwara neza hose.”

Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Ethiopia igitego 1-1, u Rwanda rukabona itike ya CHAN 2020 ruyikesha ibitego bibiri by’uyu mukinnyi mu ijonjora rya nyuma, Sugira yavuze ko yisanga mu ikipe y’igihugu cyane.

Ati ”Ikipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora.”

“Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza.”

Uyu mukinnyi yirinze kuvuga impamvu muri APR FC adatsinda kuko bishobora kongera kumuteranya na yo.

Ati” Icyo kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yanjye, byaba byiza aka kanya ntakivuzeho wenda nkazakivugaho mu minsi iri imbere kubera y’uko ubushize naragisobanuye bimbera bibi, binsanga n’aho twari mu mwiherero. Kubisubiramo mfite umutima mwiza w’intsinzi aka kanya, ntabwo byaba ari byiza.”

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yemeje ko Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufatira ibihano uyu mukinnyi bitewe n’aya magambo yavuze.

Ati "Nyuma y’uko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye Umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha ku mikino ibiri ya Shampiyona; Bugesera Fc na Etincelles Fc, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ariyo mpamvu adatanga umusaruro kandi ataribyo kuko umupira twese turawureba nu mwanya akina muri APR FC.”

“Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro ebyiri mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mu gihe cy’imyaka ibiri. Kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano muzamenyeshwa.”

Bivugwa ko Sugira Ernest yamaze guhagarikwa muri iyi kipe y’ingabo.

Sugira Ernest w’imyaka 28, yakiniye APR FC bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2013/14 ubwo yari avuye muri AS Muhanga, ariko nyuma yo kudahirwa yerekeza muri AS Kigali.

Yagarutse muri iyi kipe y’ingabo muri Kanama 2017 amaze gutandukana na AS Vita Club, ahita agira imvune yatumye amara umwaka urenga adakina.

Kuva agarutse mu kibuga hagati mu mwaka ushize w’imikino, amaze gutsindira APR FC ibitego bibiri mu marushanwa abiri yemewe ategurwa na FERWAFA.

Sugira Ernest yafatiwe ibihano na APR FC kubera amagambo yatangaje
Sugira yavuze ko imikinishirize y'abatoza ba APR FC imugora
Sugira ni rutahizamu ngenderwaho mu Mavubi muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .