Sugira Ernest wavugwaga muri Police FC yatijwe Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukuboza 2019 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Sugira Ernest wakiniraga APR FC yatijwe Rayon Sports ku masezerano y’amezi atandatu nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’amakipe yombi kuri uyu wa Mbere.

Sugira Ernest yari amaze amezi abiri atabarizwa mu ikipe ya mbere ya APR FC nyuma yo guhagarikwa, akoherezwa kujya gukorera imyitozo mu ikipe y’abato ndetse akanakatwa 30% by’umushahara muri icyo gihe cy’ibihano.

Rayon Sports na Gasogi United ni amwe mu makipe abiri yifuzaga uyu mukinnyi wa APR FC utaha izamu ndetse Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, we ubwe yagiranye ibiganiro na Sugira Ernest wari wemeye ko ashobora kumukinira.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga Rayon Sports yegukanye Sugira Ernest nyuma yo guhigika andi makipe nk’iyashobora kwishyura umushahara w’ukwezi uyu mukinnyi yahabwaga mu ikipe y’ingabo.

Sugira Ernest atijwe muri Rayon Sports nyuma y’iminsi itatu gusa atangaje ko byarangiye, ari umukinnyi wa Police FC.

Sugira Ernest muri Police FC byaturutse kuki?

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatandatu Sugira Ernest yabwiwe n’umwe mu bayobozi ba APR FC ko azatangwa muri Police FC, ariko ibi bikaba byarabaye hatarafatwa umwanzuro wa nyuma w’ikipe ku buryo byari gutangazwa.

Sugira Ernest yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ko yamaze kurekurwa na APR FC ndetse atangaza ko azajya muri Police FC.

Bamwe mu bayobozi ba APR FC, bashaka ko Sugira aguma ku rwego rwo hejuru, ni bo bafashe icyemezo cy’uko ajya muri Rayon Sports. Gusa uyu mukinnyi kujya muri Rayon Sports byatewe n’uko iri ku rwego rwo kumuhemba ibihumbi 900 FRW ku kwezi yahabwaga muri APR FC.

Ubuyobozi bwa APR FC, binyuze ku muvugizi wayo, Kazungu Claver, bwanyomoje amakuru y’uko bwatije Sugira Ernest muri Police FC.

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi, aherutse gutangaza ko adakeneye Sugira wasoje ibihano yari yahawe, kuko afite abandi ba rutahizamu bari gutsinda.

Sugira Ernest yari amaze imyaka ibiri n’igice muri APR FC nyuma yo kuyigarukamo mu mpeshyi ya 2017, ariko agahita agira imvune yatumye amara hanze igihe gisaga umwaka.

Uyu mukinnyi wamenyekanye akinira AS Muhanga mu 2012, yageze bwa mbere mu ikipe y’ingabo mu 2013, ayivamo mu 2014 yerekeza muri AS Kigali, aho nyuma yo kwigaragaza muri CHAN 2016 yahise agurwa na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayikinira umwaka umwe n’igice.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Lt. Col. Sekaramba Sylvestre n'uwa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard bashyira umukono ku masezerano yo gutiza Sugira Ernest
Sugira afata ifoto hamwe n'Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
Sugira Ernest yatijwe muri Rayon Sports avuye muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .