U Rwanda rurakina na Uganda kuri uyu wa Mbere saa tatu z’ijoro kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu mukino wo mu itsinda C.
Ikipe y’Igihugu irawukina idafite rutahizamu Sugira Ernest ufite amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino ya Ethiopia mu gushaka itike y’iri rushanwa mu Ukwakira 2019.
Umwe mu bari mu Mavubi ari muri Cameroun, yabwiye IGIHE ko bamenyeshejwe ko Sugira Ernest adakina umukino mu gihe bibwiraga ko “amakarita yabonye mu gushaka itike yakuweho.”
Sugira Ernest yafashije u Rwanda kubona itike y’iri rushanwa ubwo yatsindaga igitego kimwe rukumbi Amavubi yatsindiye muri Ethiopia ndetse n’icyo kwishyura kuri Stade ya Kigali, Ikipe y’Igihugu igakomeza ku bitego 2-1.
Kubura uyu mukinnyi mu bakina umukino wa Uganda bivuze ko umutoza Mashami Vincent aza gushingira ku busatirizi buyobowe na Tuyisenge Jacques.
Byitezwe ko Kwizera Olivier abanza mu izamu, imbere ye hakina abarimo Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Imanshimwe Emmanuel.
Kalisa Rachid, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Hakizimana Muhadjiri bashobora gutangira hagati mu kibuga, imbere yabo hakaba Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand na Tuyisenge Jacques.
Umukino w’u Rwanda na Uganda urabanzirizwa n’undi wo mu itsinda C uhuza Maroc ifite irushanwa riheruka hamwe na Togo yitabiriye bwa mbere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!