00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yatsinze Amavubi mu mukino ubanza mu yo gushaka itike ya CHAN 2024

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 December 2024 saa 06:04
Yasuwe :

Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 mu mukino ubanza mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Uyu mukino wabereye i Juba muri Sudani y’Epfo, ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024.

Sudani y’Epfo yatangiranye umukino imbaraga nk’ikipe iri mu rugo isatira bikomeye. Ku munota wa 13, iyi kipe yateye umupira muremure, Nsabimana Aimable awukina n’umutwe ashaka kuwuha umunyezamu we, uramurenga ujya mu nshundura.

Iyi kipe yakinaga neza, yabonye koruneri bayiteye abakinnyi b’u Rwanda bayikuramo umupira usanga Malian Mandela atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 20.

Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari nako u Rwanda rugerageza gusatira ariko rwagera imbere y’izamu, imipira rukayipfusha ubusa.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Amavubi yasatiriye cyane ashaka igitego ariko ab’inyuma ba Sudani y’Epfo bakabyitwaramo neza.

Igice cya mbere cyarangiye Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 2-0.

Amavubi yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, Mugisha Gilbert atanga umupira mwiza kwa Muhire Kevin azamuka neza atsinda igitego cya mbere, ku munota wa 48.

Sudani y’Epfo yazamutse neza ihererekanya ari na ko abakinnyi bayo babonana neza. Benjamin Laku yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ebon Malish Wajo akina n’umutwe atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 53.

Mu minota 60, umukino washyushye amakipe yombi arasatirana ariko Amavubi yiharira umupira cyane.

Kanamugire Roger yacomekeye umupira mwiza Mugisha Didier azamuka yihuta cyane aragenda atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 69.

Mu minota 75, Amavubi yakomeje gusatira bikomeye ariko agahusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Muhire, Mugisha na Niyomugabo Claude.

Umukino warangiye Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 yegukana intsinzi y’umukino ubanza. Uwo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza 2024 saa 18:00 kuri Stade Amahoro.

Kapiteni Muhire Kevin azamukana umupira
Ruboneka Jean Bosco ahanganiye umupira
Tuyisenge Arsene agerageza gutanga umupira
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwasatiriye cyane
Sudani y'Epfo yafunguye amazamu ku munota wa 13
Abakinnyi ba Sudani y'Epfo bishimira igitego cya kabiri
Sudani y'Epfo yitwaye neza mu mukino ubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .