Sudani ni kimwe mu bihugu byabonye itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.
Ni itike yari igoye cyane kuko iki gihugu cyakiniraga imikino yacyo hanze y’igihugu bitewe n’uko mu gihugu imbere harimo intambara hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF.
Kwesi Appiah akimara gushyira umukono ku masezerano y’iyi kipe, yatangiye gutekereza ko akazi ahawe karenze umupira w’amaguru ahubwo ari intambara mu zindi nk’uko yabiganirije BBC.
Ati “Kubona itike ya CAN yari intego yanjye ya mbere, narayibonye ubu ndanyuzwe. Indi mpamvu yatumye nshyira umukono ku masezerano ni ukurangiza intambara ziri iwacu. Ntawamenya wabona muri ruhago ari ho hahagarika intambara. Abakinnyi berekanye ko bishoboka.”
Ubwo Sudani yari imaze kubona itike yo kuzakina iri rushanwa, abasirikare barambitswe intwaro hasi bifatanya n’abandi kwishimira intsinzi igihugu cyari kibonye.
Appiah w’imyaka 64 yavuze ko ibyaye ari byo byari byateguwe, kandi bishoboka ko intambara yahagarara burundu haramutse habonetse n’itike y’Igikombe cy’Isi gitaha.
Ati “Nta kindi nakoze uretse gutegura abakinnyi mu mutwe, bose nabasabye kuba nka Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bakumva ko batanga byose, bakabitangira aho ari ho hose. Bakareba amarira y’imiryango yabo basize, byibuze bwa rimwe bagatuma bamwenyura.”
“Nibaguma muri uwo murongo bakabona n’itike y’Igikombe cy’Isi, ni yo mbarutso yo guhagarika intambara iri mu gihugu, amahoro akagaruka. Icyo gihe bazabona ibyo baharaniye.”
Sudani iyoboye Itsinda B mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ikaba iyoboye izirimo Sénégal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Togo, Sudani y’Epfo na Mauritania.
Intambara iri muri Sudani yatangiye mu 2023, imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga ibihumbi 24, abagera kuri miliyoni 11 bavuye mu byabo, hafi miliyoni eshatu bakaba barahungiye mu bihugu by’ibituranyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!