00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Steven Gerrard yirukanywe igitaraganya muri Aston Villa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa Aston Villa Steven Gerrard yamaze kuva muri iyi kipe ku mpamvu zitunguranye. Ibi byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze nayo mu ijoro rishyira ku wa 21 Ukwakira 2022.

Gutsindwa iwayo na Chelsea FC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona ya Premier League mu mpera z’icyumweru gishize, biri mu byatumye uyu mutoza akomeza kwibazwaho.

Byaje kuzamba ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022, ubwo Aston Villa yatsindwaga na Fulham FC ibitego 3-0. Nyuma y’uyu mukino ikipe yahise ifata umwanzuro wo kumusezerera.

Uyu mutoza yari amaze kugaragarizwa kenshi ko ari hafi gusohoka mu ikipe ariko akomeza guhatiriza.

Steven Gerrard kugeza ubu yari amaze gukina imikino 10, yanganyije itatu, atsindwa itanu yose, bimushyira ku mwanya wa 17. Uyu musaruro ntabwo wari mwiza namba kugira ngo abashe kuba yagumana na Aston Villa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bifuriza ishya n’ihirwe uyu mugabo w’umunyabigwi muri Liverpool.

Ati "Turashimira cyane byimazeyo umutoza Steven Gerrard ku bw’umurava n’ubwitange yagaragarije ikipe mu gihe twari kumwe. Turamwifuriza guhirwa ahandi agiye."

Steven Gerrard yirukanywe amaze gukina imikino 37 ya Premier league, yatsinze 12, anganya umunani, atsindwa imikino 17.

Kuri ubu Mauricio Pochettino wahoze ari umutoza wa Tottenham Hotspur na Paris Saint-Germain ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Steven Gerrard muri Villa Park.

Steven Gerrard yasezerewe ku mirimo yo gutoza Aston Villa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .