Steven Gerrard yahesheje Rangers Shampiyona ya Écosse nyuma y’imyaka 10

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Rangers itozwa na Steven Gerrard wabaye umunyabigwi ukomeye muri Liverpool, yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Écosse ku nshuro ya mbere mu myaka 10.

Rangers yabigezeho kuri iki Cyumweru nyuma y’uko Celtic yari imaze imyaka 10 yiharira ibikombe, yananiwe gutsinda Dundee United zanganyije ubusa ku busa.

Ikipe y’umutoza Steven Gerrard yari yatsinze St Mirren ibitego 3-0 ku wa Gatandatu, yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 20 mu gihe hasigaye imikino itandatu ngo Shampiyona ya Écosse isozwe.

Ni cyo gikombe cya mbere Steven Gerrard yegukanye nk’umutoza mu myaka itatu amaze muri Rangers ndetse we n’ikipe ye bashyize iherezo ku myaka 10 Celtic yari imaze itwara ibikombe yikurikiranya.

Kugeza ubu Rangers itaratsindwa umukino n’umwe, imaze gutakaza amanota umunani, aho intsinzi yabonye ku wa Gatandatu yari iya 28 mu mikino 32.

Yinjijemo ibitego 77, itsindwa icyenda birimo ibitego bibiri yinjirijwe ku kibuga cyayo.

Mu 2012, Glasgow Rangers yasubiye mu cyiciro cya kane kubera ibibazo by’ubukungu mu gihe yagarutse mu cya mbere mu myaka itanu ishize.

Umukino wayo wa mbere nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona uzaba ku wa 21 Werurwe, yakirwa na Celtic.

Abakinnyi ba Rangers bishimira igikombe cya 55 ikipe yabo yegukanye kuri iki Cyumweru
Abafana bagiye mu muhanda bishimira iki gikombe cya shampiyona batwaye nyuma y'imyaka 10
Steven Gerrard amaze imyaka itatu atoza Rangers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .