00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes yiteguye kwerekana imikino y’igikombe cy’Amahoro irimo uwa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 17 May 2022 saa 04:43
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 18-19 Gicurasi 2022, abafatabuguzi ba StarTimes bazaba bashyizwe igorora bareba imikino yo kwishyura ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Police FC izahura na AS Kigali guhera saa cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali. Umukino ubanza, AS Kigali yatsinze Police FC igitego 1-0.

Igitego rukumbi cyabaye ikinyuranyo cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 44 ahinduye neza n’umutwe umupira yahawe na Haruna Niyonzima.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC izahura na mucyeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports. Umukino uzakinwa kuwa Kane tariki 19 Gicurasi 2022.

Iyi mikino yose izagaragara kuri shene ya Magic Sports TV igaragara kuri StarTimes kuri CH 265 cyangwa CH 251 (Dish).

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni umwe mu mikino y’imboneka rimwe muri ruhago Nyarwanda. Kuva aya makipe yabaho ntajya akina umukino wa gicuti ahuzwa n’amarushanwa.

Uyu umukino uzwi nka Classico yo mu Rwanda uhuza amakipe y’amakeba guhera mu 1995 kugeza. Ni nayo makipe afite ibikombe byinshi bya shampiyona.

Kuri ubu ikipe ya APR FC ifite ibikombe 19 birimo ibiri biheruka, igakurikirwa na Rayon Sports ifite ibikombe icyenda igiheruka mu 2019.

Umukino uheruka wasojwe abatoza b’amakipe yombi basa n’abashyamiranye kubera imbibi z’ikibuga zibatandukanya.

Uku gushyamirana biterwa n’urwego umukino uba ufite, ishyaka no kwirinda ko ikipe yatsindwa igitego bayinyuze mu rihumye.

Kureba iyi mikino ntabwo bigoranye kuko bisaba kuba ufite Decoderi ya StarTimes kuri ubu iri kugura ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Dekoderi bayiguhana n’ibindi bijyananayo birimo na abonoma y’ukwezi y’ubuntu ureba Super bouquet (Shene zose) Decoderi yonyine igura ibihumbi 14.

Abakunzi ba filime za Series ubu kuri Novela E Plus hari gucaho iyitwa “I will never say Good bye” buri munsi ( 19:50) mu rurimi rw’Icyongereza.

Aha kandi hacaho “La Reine”. Bityo rero ntibacike. La Reine De Flow Season 2, icaho buri munsi guhera 19:30 kuri Novela F Plus.

Ku bantu bafite abana, StarTimes ifite shena zikunzwe zirimo Cartoon Network, Toonami na Nickelodeon.
Ku muntu uguze bouquet yisumbuye ku bakunzi b’imikino by’umwihariko umupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze, StarTimes yabashyiriyeho shene zitandukanye.

Magic Sports TV ari na yo yonyine yerekana imikino mu Rwanda. Ku bakunzi ba Basketball by’umwihariko imikino ya Playoffs muri NBA, iragaragara kuri ESPN na ESPN 2.

AS Kigali yizigamye igitego kimwe irashaka kugana ku mukino wa nyuma iherukaho mu 2019 itwara igikombe itsinze Kiyovu SC ibitego 2-2
Rayon Sports na APR FC bashaka kongera ibikombe babitse, APR iheruka igikombe cy'Amahoro mu 2017 mu gihe Rayon Sports byari mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .