StarTimes yagarukanye na Europa League irimo amazina akomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Europa League rihuza amakipe akomeye i Burayi rizatangira ku wa Kane, haba umunsi wa mbere w’amatsinda mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

José Mourinho uri mu batoza bakomeye i Burayi, aho yegukanye ibikombe birimo ibya Premier League, Serie A, La Liga, UEFA Champions League na Europa League, atoza Tottenham izakina iri rushanwa uyu mwaka.

Hashize imyaka itatu Mourinho atwaranye Europa League na Manchester United, ariko kuva mu 2017 nta kindi gikombe gikomeye yatwaye, akaba ari na cyo gihe kirekire amaze adatwara irushanwa rikomeye kuva mu 2003 ubwo yatwaraga ibikombe bine ari muri FC Porto.

Ku wa Kane, Tottenham izatangira urugendo rwerekeza ku mukino wa nyuma uzabera i Gdańsk muri Pologne muri Gicurasi umwaka utaha, aho izahura na LASK yo muri Autriche mu itsinda J.

Ikipe y’umutoza Mourinho yaherukaga gutungurwa na West Ham United yayishyuye ibitego bitatu mu minota 10 ya nyuma y’umukino iheruka gukina muri Premier League, zinganya 3-3. Harry Kane yari yabanje gutsinda ibitego bibiri naho Son Son Heung-min atsinda kimwe.

Andi makipe ategerejwe muri Europa League, arimo Arsenal iheruka gutsindwa na Manchester City, yo izerekeza i Vienne guhura na Rapid Wien mu itsinda B ririmo kandi Dundalk yo muri Irlande na Molde yo muri Norvège.

Umutoza Mikel Arteta yafashe icyemezo gikomeye cyo kudakoresha abakinnyi bakomeye nka Mesut Özil na Sokratis Papasthatopoulos muri iri rushanwa kugira ngo bahe umwanya abakinnyi bashya barimo Gabriel Magalhães na Thomas Partey.

Leicester City ni indi kipe yo mu Bwongereza iri muri iri rushanwa. Izakira Zorya Luhansk mu itsinda G nyuma y’uko yaherukaga gutungurwa igatsindwa na Aston Villa igitego 1-0.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazakurikira iyi mikino iri kuba mu mashusho meza ya HD ku mashene ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya televiziyo kandi kikaba gifite uburenganzira bwihariye bwo kwerekana iri rushanwa.

StarTimes izerekana imikino y'umunsi wa mbere w'amatsinda ya Europa League izatangira ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .