StarTimes izerekana Shampiyona ya Espagne mu myaka ine iri imbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ibijyanye no gusakaza amashusho ya Televiziyo, StarTimes, cyahawe uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga) muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kugeza mu 2024.

StarTimes yabonye ubu burenganzira bwo kwerekana iyi Shampiyona ya Espagne, izajya yogezwa mu Gifaransa ku mbuga zayo zitandukanye ku bafatabuguzi bayo bari mu bihugu 47.

Umuyobozi wa Siporo muri StarTimes, Kristen Miao, yavuze ko bishimiye kubona ubu burenganzira kugira ngo bageze ku bafatabuguzi babo rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi.

Ati “Twishimiye ko twabonye uburenganzira bwo kwerekana imikino ya LaLiga Santander, rimwe mu marushanwa akomeye y’umupira w’amaguru ku Isi.”

“Kubona ubu burenganzira bwa LaLiga Santander byerekana intego dufite yo kugira ibyiza byinshi tugeza ku bafatabuguzi bacu mu bijyanye na siporo.”

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho muri LaLiga Santander itegura Shampiyona ya Espagne, Melcior Soler, yavuze ko ubufatanye bagiranye na StarTimes buzatuma irushanwa bategura rigera ku Banyafurika bavuga Igifaransa.

Ati “Ubu bufatanye ni uburyo bushya bwo kwegereza abafana bavuga Igifaransa irushanwa ryacu ku bari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. StarTimes irahari hose kandi ifite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, ibyo bizadufasha kubona abadukurikira benshi bashoboka.”

StarTimes izerekana LaLiga Santander kuva mu mwaka w’imikino wa 2020/21. Imikino izajya yerekanwa iri kuba mu mashusho meza ya HD kuri shene za siporo mu Gifaransa no kuri application yayo ya StarTimes ON.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, aho abasaga miliyoni 33 bo mu bihugu bisaga 30 babasha kubona amashene asaga 600.

StarTimes yabonye uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ya Espagne (La Liga) mu myaka ine iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .